Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bangirijwe imirima n’iruka ry’ikirunga, bakizezwa ubufasha na bamwe mu bayobozi barimo na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianey, bakaba barabubuze mu gihe abaturanyi babo bo muri Congo bafashijwe, none ngo na bo uwapfa kubomeka kuri Congo.
Aba baturage bagize imiryango 10 yahoze ifite imirima ahitwa mu Rutagara mu Mudugudu wa Bisizi, mu Kagari ka Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe, babwiye RADIOTV10 ko ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga muri Gicurasi umwaka ushize wa 20221, byageze no mu mirima yabo, birayangiza.
Bavuga ko inzego za Leta zabemereye ubufasha dore ko iyi mirima yabo nubu batagishobora kuyihinga, ariko kuva icyo gihe ibyo bemerewe barabitegereje amaso ahera mu kirere, bakavuga ko ubu inzara ibamereye nabi.
Umwe wagaragazaga ko iyi mirima yabo batazongera kuyihinga, yagize ati “Uyu murima wavagamo imifuka itatu y’ibishyimbo, hakavamo ibijumba bakampa nk’ibihumbi maganane, ariko ubu inzara igiye kunyica, umugore wanjye amaze kuma kandi yaravanaga ibiryo hano, akarya akabyibuha.”
Bavuga ko bagerageje kwegera ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, ariko bukomeza kubatera umugongo ndetse ngo umwe mu bakozi b’Akarere yababwiye amagambo bafashe nk’agashinyaguro mu gihe ubuzima bwakomeje kubabihira kubera ubukene batewe n’iki kiza, none baratakira umuhisi n’umugenzi.
Undi yagize ati “Rimwe twigeze kujyayo ari bwo bwa mbere, hari uwatubwiye ngo ‘none se muje gushaka imfashanyo hano, aha ni ho bashaka imfashanyo?’ turavuga tuti ‘none se waba utagiye ku Karere ahandi wajya ni he? Ni yo wajya kwa Perezida wajyayo utahereye mu buyobozi butoya?’.”
Aba baturage bavuga kandi ko abaturanyi babo bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babahinduriye bakabaha ahandi ho guhinga mu gihe bo bakomeje gutereranwa.
Akomeza agira ati “Twe iyo turebye turavuga tuti ‘ese turi Abanyarwanda cyangwa ntituri bo?’ Cyangwa se bazapfe kutwomeka tujye muri Congo bari gufasha.”
Mugenzi we ati “Dore ku mupaka ariko twe twabuze icyerekezo. None tugeze aho twifuza ngo wenda uwasuhyirayo [muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo].”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse utabashije guhita aboneka ku murongo wa Telefone, yaje kumenyesha RADIOTV10 ko mu gihe cya vuba azasura aba baturage kugira ngo baganire kuri iki kibazo cyabo.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10