Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Charly&Nina bagiye USA bitabiriye inama biravugwa ko batazagaruka

radiotv10by radiotv10
12/10/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
Charly&Nina bagiye USA bitabiriye inama biravugwa ko batazagaruka
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzikazi Charly na Nina baherutse kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America bivugwa bagiye mu nama y’urubyiruko, hari amakuru avuga ko batazagaruka ahubwo ko bagiye gukomereza umuziki wabo muri iki Gihugu ndetse bakaba bagiye gukorana na Label ya The Mane igiye kuburira umutwe muri iki Gihugu.

Mu ijoro ryo ku ya 26 Nzeri 2022, Charly na Nina buriye rutemikirere berecyeza i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America, bivugwa ko bitabiriye inama y’urubyiruko, ariko banga kugira byinshi bayivugaho.

Amakuru yizewe yageze kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, avuga ko aba bahanzikazi nyarwanda, bagiye bafite gahunda yo gukomereza ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse bakanakomerezayo umuziki.

Amakuru avuga ko Charly na Nina bagiye baramaze kuvugana na Bad Rama usanzwe azwi mu bikorwa byo gufasha abahanzi abinyujije muri Label ye The Mane, akabizeza ko nibamara kugera muri kiriya Gihugu, bazakorana.

Uyu Bad Rama usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yavuganye n’aba bahanzikazi nyuma yo guhuzwa na Dj Pius usanzwe ari inshuti ya hafi y’a Charly na Nina.

Banerecyeza muri USA baherekejwe na Dj Pius (Photo/Igihe)

Bad Rama wari ufite igitekerezo cyo kubyutsa The Mane isa nk’itagifite imbaraga yahoranye, yumvise ntako byaba bisa kuba yakorana n’aba bahanzikazi basanzwe bafite abakunzi batari bacye.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Charly na Nina bagiye muri America babizi ko batazagaruka, bahise bajoyininga [bifatanya] The Mane kuko The Mane igiye kujya ikorera muri America.”

Akomeza avuga ko Bad Rama yiyemeje kubyutsa The Mane ariko igakorera muri Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yuko ayishoyemo amafaranga menshi mu Rwanda ariko agahomba.

Ubwo bahagurukaga i Kigali (Photo/Igihe)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Musanze: Ababyeyi basabwe kugurira Diregiteri w’ishuri imodoka none bahagurutse

Next Post

Abizejwe ubufasha n’abarimo Min.Gatabazi bagategereza amaso agahera mu kirere barifuza kwibera Abanyekongo

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abizejwe ubufasha n’abarimo Min.Gatabazi bagategereza amaso agahera mu kirere barifuza kwibera Abanyekongo

Abizejwe ubufasha n’abarimo Min.Gatabazi bagategereza amaso agahera mu kirere barifuza kwibera Abanyekongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.