Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyateguwe n’Itorero rya ADEPR Paruwasi Kayonza, umuryango umwe w’Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 washyikirijwe inzu wubakiwe ndetse unorozwa inka, mu rwego rwo kuwufasha kwiyubaka no kwiteza imbere.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Murenge wa Kabarondo, cyabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka rwahereye ku rusengero rwa ADEPR Paruwasi Kayonza, rugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabarondo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi bitatu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muvunyi Jean Claude, umwe mu barokotse Jenoside wahawe inzu n’inka, yavuze ko ari inkunga igiye guhindura imibereho y’umuryango we, kuko wari usanzwe ubaho mu buzima bwo gukodesha.
Yagize ati: “Nabagaho mu buzima bwo gukodesha, bikangora cyane. Ayo nakodeshaga ngiye kuyifashisha niteza imbere, kandi n’inka bampaye izamfasha kubona ifumbire n’amata azafasha umuryango wanjye kwirinda imirire mibi.”
Pasiteri Musabyeyezu Jean de Dieu, uyobora ADEPR Paruwasi Kayonza, yavuze ko usibye kwigisha ijambo ry’Imana, bafite n’inshingano zo gushyigikira imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye abarokotse imibereho igoye. Ntabwo ari ukububakira mu buryo bw’umwuka gusa, ahubwo tunashyira imbaraga mu bikorwa bibafasha kwiyubaka birimo kububakira inzu, kuboroza amatungo n’izindi gahunda zibafasha kongera kugira ubuzima bwiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije w’agateganyo, Higiro Jules, wari witabiriye iki gikorwa, yanenze abayobozi n’inzego zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko imiyoborere myiza ari yo shingiro ry’iterambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Hari amadini n’abayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n’imiyoborere mibi. Ubu ariko amadini afatanyije n’ubuyobozi bwiza, bakorera hamwe ibikorwa biteza imbere abaturage kandi bigatanga umusaruro mwiza.”
Yongeye gushimangira ko ibikorwa nk’ibi byo gufasha abarokotse Jenoside bitanga icyizere, bikarushaho kubafasha kwiyubaka no kugira imibereho myiza nyuma y’amateka mabi banyuzemo.
Inzu n’inka byahawe umuryango wa Muvunyi Jean Claude muri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi byatwaye asaga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko ubuyobozi bwa ADEPR Paruwasi Kayonza bwabitangaje.




Yousouf UBONABAGENDA
RADIOTV10





