Wednesday, September 11, 2024

Adrien Niyonshuti Cycling Academy yatoranyije abakinnyi 6 izajyana mu irushanwa rizabera muri Kenya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guhera kuwa Gatatu tariki 23 Kamena 2021 i Nairobi muri Kenya hazabera isiganwa ry’amagare “GRAVE RACE 2021” irushanwa rizakinwa n’abakinnyi batandatu (6) n’abanyarwanda.

Ni irushanwa ADRIEN NIYONSHUTI CYCLING ACADEMY (ANCA) yifuje gukina ikoresheje intoranwa z’abakinnyi n’abanyarwanda bavuye mu makipe atandukanye arimo; Benediction Ignite, SACA Team, Musanze Cycling Team n’ayandi.

Abakinnyi bazirabira bazakina iri rushanwa bavuye mu Rwanda ni; Habimana Jean Eric (SACA), Dukuzumuremyi Ally Fidèle (SACA), Ruberwa Jean Damascène (MCC), Nduwayo Eric (Nyabihu Cycling Club), Munyaneza Didier (Benediction Ignite) na Muhoza Eric (Les Amis Sportifs de Rwamagana).

Aba bakinnyi n’abo bazaba bari kumwe bazahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021.

Iri siganwa ry’iminsi ine ( 4 stages rizwi nka Masai Mara National Reserve) rigizwe n’ibilometero 650 (650 Km).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts