Ingimbi n’abangavu babangamiwe no kuba itegeko ritabemerera kwijyana kuboneza urubyaro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abangavu babwiye Radio & TV10 ko babangamirwa no kuba itegeko ritabemerera, kujya kuboneza urubyaro bijyanye kuko  bagira isoni zo kuba babwira ababyeyi ko bashaka kujyayo , kugira ngo birinde kuba batwara inda zimburagihe,ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kivuga ko itegeko ririmo kuvugurwa kuko umunsinga washyikirijwe inteko ishingamategeko.

Ingingo ya karindwi y’itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu mu Rwanda, ikumira abana bari munsi y’imyaka 18 mu kwifatira icyemezo kuri ahunda yo kuboneza urubyaro, umukobwa wese ukeneye iyi serivise yo kuboneza urubyaro  bimusaba kujyana n’umubyeyiwe cyangwase umurera, nyamara   iminsi uko ishira mu Rwanda abangavu baterwa inda bakomeje kwiyongera hari ababona igisubizo cyava mukwemerera abangavu bakijyana bidasabye guherekezwa nkuko nabo babyibwiriye Radio &Tv10.

Izindi Nkuru

Imibare igaragaza ko abakobwa b’abangavu babyariye iwabo mu myaka itanu ishize basaga ibihumbi 75 (75,000) mu gihe umwaka  wa 2019 habaruwe abana bangana n’abaturage bashingirwaho ngo bagire umubare w’abaturage batuye umurenge wose, ni ukuvuga abasaga ibihumbi 20.

Niyonshuti Pierre umukozi mu ihuriro ry’imiryango itari iya leta avuga ko igihe kigeze ngo abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bemererwe kuboneza urubyaro, kuko abana bakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato kabone n’iyo byaba bitarajya ku mugaragaro ku buryo bweruye.

Agira Ati “Urubyiruko abenshi banga kujya kuboneza urubyaro ku bajyanama b’ubuzima baturanye cyangwa mubigo by’urubyiruko  kandi rubikeneye.  bibatera isoni kuko abo bagannye baba babazi neza bityo bakanga ko babibwira ababyeyi babo cyangwa bakabataranga mu gace batuyemo, bagahitamo kubyihorera kandi batareka gukora imibonano mpuzabitsina”.

N’ubwo bivugwa uku ariko  hari ababyeyi batera utwatsi iki kifuzo  cy’uko itegeko ryakwemerera abangavu kujya kuboneza urubyaro  bidasabye ko baherekezwa.

Agira ati “Inshingano zo guhanura abana zifitwe n’umubyeyi, birakwiye ko abana berekwa ko nibatwita imburagihe inzozi zabo batazazigeraho, hari abana bigishwa kubara ukwezi k’umugore bararangije gutwita, ababyeyi ntibaha umwana umwanya kandi nyamara ababyeyi bafashe umwanya hakiri kare byatuma umwana yumva hakiri kare uko yitwararika”.

Undi we avuga ko umwana uri munsi y’imyaka 18 akwiye kwitabwaho , kuko umwana waganirijwe neza ku buzima bw’imyororokere agira uko yitwara bitandukanye n’utaraganirijwe.

Ese kuvugurura iri tegeko byaba bigeze he?

Umukozi mu kigo cy’ubuzima RBC ushizwe ubuzima ingimbi n’abangavu bw’imyororokere Elphaz  Karamage avuga ko harimo gutegurwa umushinga wakwemerera abangavu kuboneza urubyaro kuko uyumushinga kugeza ubu uri munteko ishingamategeko.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 bahawe serivisi zo kuboneza urubyaro,muri 2018 ni 27,357 naho muri 2019 ni 23,916.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru