Polisi yatangije ubukanguramba bwibutsa abakoresha umuhanda ko kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 ari inshingano zabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena, Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru kubakoresha umuhanda ni ukuvuga abatwara ibinyabiziga n’abatwara ibinyamitende ndetse n’abakoresha amaguru, ubu bukangurambaga bugamije kubakangurira gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho na Leta zigamije kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Covid-19 ibibutsa ko kuzikurikiza ari inshingano zabo.

Intego y’ubu bukangurambaga no kongera kwibutsa abakoresha umuhanda barimo abatwara imodoka, amapikikipiki, abatwara ibinyamitende n’abagenda n’amaguru kwambara neza agapfukamunwa nk’uko bikwiye, gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza, kugera mu rugo ku masaha yagenwe, kubahiriza guhana intera batwara abagenzi batarenzi 50% mu modoka za rusange zitwara abagenzi ndetse n’abatwara imodoka zabo kugiti cyabo bakubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Izindi Nkuru

Ubu bukangurambaga bwatangiriye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali aho Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere muri iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda  yabutangirije mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ahazwi  nko kuri Yamaha akangurira abaokoresha umuhanda baba abakoresha ibinyabizi n’abanyamaguru kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

ACP Ruyenzi aganira n’itangazamakuru yarisobanuriye ko ikigamijwe muri ubu bukangurambaga ari ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya Covid-19 ari inshingano zabo.

 

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/ Radio &TV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru