Monday, June 16, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahishuye ibyo abagabo binjiyemo bigiye kubamaraho imitungo ntibatinye no gukora ibidakwiye

radiotv10by radiotv10
24/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bahishuye ibyo abagabo binjiyemo bigiye kubamaraho imitungo ntibatinye no gukora ibidakwiye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bavuga ko abagabo babo bajya mu kazi, aho gucyura amahaho babonye, bagahitira mu mikino y’amahirwe bagasigayo amafaranga bakoreye yose ndetse n’imitungo yo mu rugo bakayisahura, ku buryo hari n’abadatinya kugurisha imyambaro bambaye bagataha bambaye utwenda tw’imbere.

Umwe mu babyeyi baganirije RADIOTV10, yavuze ko we n’umugabo we bari baguze igare, bumva ko rigiye kubafasha kwiteza imbere, none na ryo ryatwawe n’mikino y’amahirwe.

Yagize ati “Twari tugize amahirwe tubona igare numva ko agiye kujya arikoresha hakaboneka utuboga two kurya, ariko igare rigenda gutyo.”

Aba bagore bavuga kandi ko abagabo binjiye muri iyi mikino y’amahirwe, badatinya gukora n’ibidakorwa, ku buryo hari n’abagurisha imyambaro bambaye ndetse n’ibikoresho byo mu rugo.

Uretse ibyo kandi igihangayikishije aba bagore kurushaho ni uko hari abatakigira umwambaro wagaciro mu ngo kuko ngo abagabo babacaruhinga bakayigurisha kugira ngo babone amafaranga yo kujyana muri beti

Uwitwa Perusi ati “Uretse n’igare na matora ujya mu kazi ugasanga yayizinze, cyangwa wajya kubona ukabona saa moya araje yambaye mucikopa gusa, wamubaza aho imyenda yagiye akakubwira ko yisanze bayimuriye. N’umwenda wawe w’agaciro ahengera udahari wagiye mu kazi akawujyana.”

Aba bagabo bavugwaho kwijandika mu mikino y’amahirwe, na bo ubwabo bumvikana ko bafite ubumenyi buhagije kuri iyi mikino igiye kubasenyera.

Niyonasenze Sosthene ati “No kuri telephone ubikoreraho, ushobora gushyiraho magana abiri ukarya igihumbi. Hari uwo nzi wagurishije amabati, hari n’undi nzi wakuyeho atatu ku nzu ajya kuyagurisha ngo abone ayo abetinga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul avuga ko ubuyobozi bwagerageje guhashya ibizwi nk’ibiryabarezi, naho ku mikino y’amahirwe yemewe, agira inama abaturage kuyirinda.

Ati “Icyo tubwira abaturage ni uko bagomba kugira ubushishozi bagashungura, ntabwo wafata amafaranga akwiye kuba atunga urugo ngo uyajyane mu bintu bidafite agaciro.”

Umurenge wa Bugarama uza ku mwanya wa mbere mu Mirenge y’Akarere ka Rusizi ivugwamo amakimbirane yo mu ngo, aho bamwe bavuga ko nyuma y’ubushoreke n’ubuharike, imikino y’amahirwe na yo iza mu bitiza umurindi amakimbirane.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + twenty =

Previous Post

BREAKING: Hagiye hanze urutonde rw’Abadepite bashya b’u Rwanda… Menya umubare w’abagore

Next Post

Abandi basirikare ba FARDC bakatiwe igihano kiremereye kurusha ibindi noneho bahamijwe ibyaha bitandukanye n’iby’abaherutse

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

by radiotv10
16/06/2025
0

Umuturage ukekwaho ubujura warasiwe na Polisi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro nyuma yo gushaka gutema umupolisi, yasanganywe...

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

by radiotv10
16/06/2025
0

Pasiteri Nshimyumurwa Athanase warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko mu gihe cya...

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana,...

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

IZIHERUKA

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta
IBYAMAMARE

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

by radiotv10
16/06/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

16/06/2025
Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

16/06/2025
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

14/06/2025
Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abandi basirikare ba FARDC bakatiwe igihano kiremereye kurusha ibindi noneho bahamijwe ibyaha bitandukanye n’iby’abaherutse

Abandi basirikare ba FARDC bakatiwe igihano kiremereye kurusha ibindi noneho bahamijwe ibyaha bitandukanye n’iby’abaherutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.