• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

radiotv10by radiotv10
30/07/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma ya Ikobo muri Teritwari ya Walikare.

Amakuru avuga ko kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje koherezwa ku bwinshi n’intwaro nyinshi mu gace ka Kateku muri Gurupoma ya Ikobo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Aka gace koherejwemo abarwanyi benshi n’intwaro bya AFC/M23, ni kamwe mu dushobora kuyifasha urugamba mu mirwanire y’iri Huriro rimaze igihe rihanganyemo n’uruhande rwa Leta ya DRC.

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD kivuga ko bamwe mu basesenguzi, bavuga ko ibi biriho bikorwa hagamijwe kuba AFC/M23 ishaka kugaba ibitero mu gace ka Pinga.

Nanone kandi amakuru avuga ko kuva kuri uyu wa Kabiri iri Huriro ryanakajije imbaraga mu bice bya Rusamambu na Bukumbirwa, na byo ngo bigamije kugaba ibitero muri kariya gace.

Abo basesenguzi kandi baboneyeho kugira inama Leta ya Congo na yo gukaza ingamba z’ubwirinzi mu bice bikikije Pinga kugira ngo babe baburizamo ibyo bitero bikekwa kugabwa na AFC/M23.

Ibi biravugwa mu gihe iri Huriro riherutse gusinyana na Guverinoma ya DRC amahame azagenga amasezerano bazagirana agamije kurangiza intambara imaze igihe ihanganishije izi mpande zombi.

Nubwo hasinywe aya mahame ariko ubutegetsi bwa Congo bwo bwakomeje kugaragaza ko bugikomeye ku nzira z’imirwano, dore ko na bwo bwakomeje kohereza abasirikare benshi n’abacancuro mu bice byo mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 1 =

Previous Post

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Next Post

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.