Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

radiotv10by radiotv10
03/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza ibitero by’ababurwanirira, bikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivile, rinerekana bamwe mu bagizweho ingaruka na byo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ukuboza 2025, ku munsi wabereyeho ibitero byagabwe n’uruhande bahanganye rwa FARDC n’abambari b’iki gisirikare cya Leta.

Iri tangazo rivuga ko “AFC/M23 iratanganza kandi yamaganye uburyarya bukabije n’ubugome bikomeje kugaragazwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka kwiyorobekanya ku muryango w’imbere mu Gihugu na mpuzamahanga, ko bwifuza amahoro, nyamara bugakomeza intambara mu bice byose by’urugamba, bukanarenga ku masezerano yasinyiwe i Doha tariki 15 Ugushyingo 2025.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, rikomeza rivuga ko habura igihe gito ngo kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza hasinywe amasezerano y’amahoro y’i Washington D.C., “mu masaha ya kare yo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ukuboza 2025, ubutegersi bwa Kinshasa n’abambari babwo bagabye ibitero bikomeye by’indege ndetse n’ibyo ku butaka, byagabwe mu mihora ikurikira:…”

Ibi bice byagabwemo ibitero birimo Katogota – Luvungi; Kaziba – Hauts Plateaux; – Tchivanga – Hombo ndetse na Kasika – Mwenga.

Kanyuka yakomeje avuga ko “biragaragara ko Kinshasa (ubutegetsi bwa DRC) na Bujumbura (ubutegetsi bw’u Burundi) barenga ntacyo bitayeho” ku masezerano n’amatangazo, arimo amahame yasinywe tariki 19 Nyakanga 2025, ndetse n’ishyirwaho ry’urwego rushinzwe gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano rwashyizweho tariki 14 Ukwakira 2025.

Yavuze ko ibi ntakindi bigaragaza uretse umugambi mubisha w’ubutegetsi bwa Congo, wo kurimbura bamwe mu Banyekongo hakoreshejwe iyi migambi irimo iri gucurirwa ku butaka bw’u Burundi, nk’Igihugu gikomeje kugira uruhare runini muri ibi bikorwa, cyohereza abasirikare ndetse n’imbonerakure, banakorana n’abarimo abacancuro bahawe akazi n’ubutegetsi bwa Congo, bakanahabwa intwaro za rutura.

Kanyuka uvuga ko ibi bikorwa bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi z’abasivile, yavuze ko iri huriro rya AFC/M23 rigikomeye ku ntego yaryo yo kurinda no kurwana ku baturage, kandi ko ryiteguye kujya kuburizamo ibi bitero.

Iri tangazo ryanditse ryanasohokanye n’amafoto agaragaza bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero by’uruhande rw’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bigaragara ko biganjemo abana, bakomeretse cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Hategujwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe byo muri Kigali mu gihe cy’amasaha atatu

Next Post

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Related Posts

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaganye bwivuye inyuma ibitero y’ibisasu bya rutura bimaze iminsi...

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

by radiotv10
06/12/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ibicanwa bidahagarara ku Buhinde. Ibi Putin yabitangarije mu ruzinduko...

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.