Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ibitero byagabwe n’uruhande bahanganye mu gace ka Shanji muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Epfo, byahitanye abaturage b’inzirakarengane barindwi, rinatangaza amazina yabo yiganjemo ay’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Mu butumwa bwatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026, yavuze ko “hagati ya saa mbiri n’igice kuri uyu wa 29 Werurwe na saa moya zo kuri uyu wa 30 Werurwe” ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa ryagabye ibitero by’indege za kamikazes.
Yavuze ko ibi bitero byagabwe mu bice bituwemo cyane n’abaturage, birimo Mikenke na Gakenke, mu bice byo mu misozi miremire mu Ntara ya Kivu y’Epfo, biri mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu bikomeje gukorwa n’uruhande bahanganye.
Kanyuka avuga ko kandi ko saa 18:30 kuri iki Cyumweru uruhande bahanganye rwagabye ibitero mu gace ka Shanji muri Teritwari ya Kalehe, muri Kivu y’Epfo rukica abaturage b’inzirakarengane barindwi.
Uyu muvugizi wa AFC/M23 yanagaragaje urutonde rw’aba bantu barindwi baburiye ubuzima muri iki gitero, biganjemo abafite amazina yumvikana ko ari ay’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje kwibasirwa n’uruhande bahanganye.
Uretse abo bantu barindwi kandi, iki gitero cyanakomerekeje abandi bantu 20. Ati “Ubu bugome ndengakamere bwongereye umubare w’abakomeje kwicwa kandi ni na gihamya y’umugambi yo gukomeza ibikorwa by’iterabwoba ku baturage b’abasivile.”
Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze ko uruhande rwa Leta ya Kinshasa rukomeje kwinangira gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje, kandi ko igisirikare cya Congo FADRC gikomeje gukorana n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse ko abarwanyi bawo ari bo baba bayoboye ibi bitero by’ubwicanyi.
RADIOTV10











