• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia wiyongereye

radiotv10by radiotv10
24/03/2026
in AMAHANGA
0
Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia wiyongereye
Share on FacebookShare on Twitter

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia, wazamutse ugera ku bantu 66, mu gihe abakomeretse ari 57.

Iyi mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa C-130, yabaye ubwo yahaguruka ku kibuga cy’indege cya Putumayo. Iyi ndege yari irimo abantu 114 barimo abakozi b’iyi sosiyete y’indege ya C-130 Hercules.

Carlos Silva, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere muri Colombia (FAC/ Colombian Aerospace Force), mu butumwa yanyujije kuri X, yatangaje ko itsinda ry’abakora iperereza ryahise ryoherezwa ahabereye iyi mpanuka, kugira ngo hamenyekanye icyayiteye.

Perezida wa Colombiya, Gustavo Petro, mu butumwa na we yanyujije kuri; yavuze ko amakuru y’abantu barenga 40 bari muri ndege yakoze impanuka ataramenyekana.

Minisitiri w’Ingabo muri Colombiya, Pedro Sanchez, na we yavuze ko iyi ndege yakoze impanuka ubwo yari iri guhaguruka iva i Puerto Leguizamo, ndetse ko inzego za gisirikare zari ziri aho yabereye.

Yaboneyeho kandi “kwihanganisha cyane” imiryango y’ababuze ababo, anavuga kandi ko ibikorwa byose byo gufasha abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka, byateguwe.

Bamwe mu basirikare bakomerekeye muri iyi mpanuka y’indege y’igisirikare, bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Bogota.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yafashwe ubwo iyi ndege itwara abasirikare yakoraga iyi mpanuka, yerekana ubwo yari imaze gufata ikirere ariko itaragera kure, igahita imanuka ikagwa ahantu mu ishyamba, igahita ishya igakongoka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 12 =

Previous Post

Uwabaye muri Guverinoma ya Kenya yafungiwe guca igikuba

Next Post

Abakoresha umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara ebyiri bafite icyo basaba

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Abakoresha umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara ebyiri bafite icyo basaba

Abakoresha umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n'Intara ebyiri bafite icyo basaba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.