• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA IMIBEREHO

“Muzangaye gutinda ariko ntabwo bizahera” – Perezida Kagame ku butaka yemereye Abayisilamu 

radiotv10by radiotv10
26/03/2026
in IMIBEREHO, POLITIKI
0
“Muzangaye gutinda ariko ntabwo bizahera” – Perezida Kagame ku butaka yemereye Abayisilamu 
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026, Perezida Paul Kagame yasezeranyije Abayisilamu bo mu Rwanda ko ikibazo cy’ubutaka bemerewe bwo kuzubakaho icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abayisilamu kigiye gukemuka vuba bitarenze uyu mwaka.

Perezida Kagame yemereye Abayisilamu bo mu Rwanda inkunga, muri gahunda y’icyerekezo Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ufite cyo kubaka icyicaro gikuru cy’uwo muryango.

Ati “Icyo tuba dushinzwe ni ukubatera inkunga, iyo nkunga rero irahari izaboneka. Izaboneka uko ishobotse. Muzangaye gutinda, ariko ntaguhera.”

Yakomeje ati “Hari ibintu twigeze gusezerana naje kumenya vuba aha ko bitakurikijwe uko byari bikwiye, ubwo ibyo ndabyibaraho nk’umwenda. Hari ibyasezeranyijwe kera mu 2011, byaratinze ariko ntabwo bizahera. Ibyo ndabyitaho vuba aha.”

Yakomeje agaragaza ko yiteguye kubaha ubufasha mu byo bari gukora ariko ko na we azababaza uko byakoreshejwe.

Ati “Ntabwo uyu mwaka uzashira bitabaye. Biraza gukemuka, ntabwo nzagaruka hano mukinyishyuza ahubwo tuzagaruka hano ari njyewe ubishyuza icyo mwabikoresheje.”

Ati “Ni inzira yo guhindura ubuzima, guhindura imiyoborere, guhindura amatwara, igihugu cy’u Rwanda kigatera imbere, Abanyarwanda bose bafite uruhare ntawutotezwa. Ibyinshi mushimira, bishimirwa kubera ko bitari bihari, ariko ubundi iyo umuntu akoze ibikwiriye kuba ari byo bikorwa ntabwo aba agomba kubishimirwa cyane.”

Yasabye Abayisilamu bo mu Rwanda ko bakwiye kugira uruhare muri gahunda y’iterambere ry’Igihugu muri rusange kimwe n’abandi Banyarwanda.

Ati “Kugira ngo bihinduke bizagomba ko namwe mubigiramo uruhare. Kugira ngo u Rwanda ruhinduke Abanyarwanda mwese mugomba kubigiramo uruhare. N’ibi by’amadini, kumva ko ugomba gushyiraho uburyo amadini agomba kuba akora, amadini n’amatorero ibyo ashinzwe ubundi birumvikana, nta n’udakwiye kubishyigikira ariko kugira ngo bigende neza, muri ayo madini ubwayo n’amatorero akwiye kubanza agakora neza, agakora ibikwiriye kuba bikorwa.”

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Umuyobozi mu Ngabo za Loni muri S.Sudani yasuye iz’u Rwanda azibutsa icyo zigomba guhora ziteguye

Next Post

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Next Post
“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga" - Perezida wa FERWAFA 

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.