Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryagaragaje inyubako yangijwe n’igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe n’uruhande bahanganye mu mujyi wa Goma kigahitana abantu batatu barimo umukozi w’Umuryango w’Abibumbye ukomoka mu Bufaransa.
Iki gitero cyagabwe mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 werurwe 2026 ahagana saa kumi za mu gitondo nk’uko amakuru ava i Goma abivuga.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka; mu butumwa yanyujije kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko “muri iki gitondo Umujyi wa Goma wagabweho igitero ry’iterabwoba cya drone cyateguwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi Tshilombo kigamije kwibasira abakorera Umuryango w’Abibumbye n’uw’Ubumwe bw’u Burayi.”
Ubu butumwa bwa Kanyuka kandi buherekejwe n’amafoto agaragaza inyubako yarashwe n’ibisasu byarashwe n’indege itagira umupilote, yangiritse cyane.
Ati “Mu bahitanywe n’igitero, barimo CARINE BUISSET, umukozi ukomeye kandi w’umunyacyubahiro muri UNICEF ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, watakarije ubuzima muri iki gikorwa cy’ubugome ndengakamere.”

Amashusho n’amafoto akomeje kujya hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, agaragaza iyi nyubako yamishijweho ibisasu n’indege bikekwa ko ari iya FARDC, yangiritse cyane.
Abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC (MONUSCO) na bo baramukiye kuri iyi nyubako yibasiwe bikomeye.
Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa na we wamaganiye kure iki gitero, yavuze ko indege zakoreshejwemo, ari “iz’ubutegetsi bwa Kinshasa bwahawe n’u Bushinwa, nka kimwe mu Bihugu Binyamuryango uhoraho w’Akanama k’Umutekano kandi gishyigikiye kwamagana urugomo muri Congo, gisaba ko amasezerano yo guhagarika imirwano yubahirizwa.”
AFC/M23 irasaba umuryango mpuzamahanga guharika uburyarya, aho iri huriro rishinja amahanga kuba rigaragaza ko ashyigikiye ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC bikemurwa mu nzira z’amahoro, no kubahiriza amasezerano, ariko ubutegetsi bwa Congo bwarenga ku gahenge kemejwe, akaruca akarumira.
RADIOTV10








