Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Afurika iramagana ivangura riri gukorerwa Abanyafurika muri Ukraine mu bikorwa byo guhunga

radiotv10by radiotv10
01/03/2022
in MU RWANDA
0
Afurika iramagana ivangura riri gukorerwa Abanyafurika muri Ukraine mu bikorwa byo guhunga
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye ibiri gukorerwa Abanyafurika muri Ukraine bari kwangirwa guhunga, usaba ko ibi bikorwa by’ivanguraruhu bihagarara.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, rivuga ko uyu muryango utewe impungenge n’ibiri gukorerwa Abanyafurika muri Ukraine.

Kuva intambara yatera muri Ukraine, ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara amashusho y’abari guhunga, bajya muri za Gari ya Moshi ariko Abirabura bangiwe kwinjiramo ahubwo hinjiza abazungu gusa.

Iri tangazo ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ryasohowe na Perezida wa Senegal, Macky Sall, unayoboye uyu muryango ndetse na Perezida ya Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat, rivuga ko bababajwe na raporo zigaragaza ko Abanyafurika bari muri Ukraine bangiwe kwambukiranya umupaka bava muri Ukraine.

Iri tangazo rigira riti “Aba bayobozi bombi baributsa ko abaturage bose bafite uburenganzira bwo kwambukiranya imipaka mu gihe hari imvururu.”

Rikomeza rivuga ko Abanyafurika bakwiye guhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi mu guhunga intambara iri kubera muri Ukraine.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uvuga ko ibi bikorwa biri gukorerwa Abanyafurika bigaragaza ivanguraruhu ribabaje ryamaganwa n’amategeko mpuzamahanga.

Riti “Ku bw’iyo mpamvu abayobozi bombi baraburira ibihugu byose kubaha amategeko mpuzamahanga kandi bagafasha abaturage bose guhunga intambara hatitawe ku ruhu rwabo.”

Aba bayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, basabye Ibihugu binyamuryango, kuvugana na za Ambasade zabyo muri Ukraine kubafasha guhungira mu bihugu by’ibituranyi by’iki kirimo intambara.

Mu cyumweru gishize uyu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wari wasohoye itangazo ryamagana ibikorwa by’u Burusiya muri Ukraine, usaba iki Gihugu kubaha amategeko mpuzamahanga ndetse n’ubutavogerwa n’ubusugire bwa Ukraine.

Afurika Yunze Ubumwe yari yasabye ibi bihugu byombi kuyoboka inzira z’ibiganiro, bigafashwamo n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo iyi ntamara ihoshe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 12 =

Previous Post

Ukraine: Umuhinzi yibye igifaru cy’Abarusiya agisanze aho cyari giparitse

Next Post

MTN mu isura nshya no kwagura ibikorwa biyiganisha ku rwego ruhambaye

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN mu isura nshya no kwagura ibikorwa biyiganisha ku rwego ruhambaye

MTN mu isura nshya no kwagura ibikorwa biyiganisha ku rwego ruhambaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.