Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wagaragaje ko ibyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za America, byo kujya gufata Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye, ari ukurenga ku mahame shingiro y’amategeko mpuzamahanga yo kubaha ubusugire n’ubutavogerwa by’Igihugu.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu Muryango wavuze ko watewe impungenge n’ibyabaye muri Venezuela, byo gushimuta Perezida w’iki Gihugu Nicolás Maduro, n’ibitero bya gisirikare byagabwe ku nzego zacyo.
Iri tangazo rikagira riti “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wongeye kwemeza ko wiyemeje gukurikiza amahame shingiro y’amategeko mpuzamahanga, arimo kubaha ubusugire bw’Ibihugu, ubutavogerwa bw’ubutaka bwabyo, n’uburenganzira bw’abaturage bwo kwihitiramo, nk’uko bivugwa mu Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye.”
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi wavuze ko ushyira imbere inzira z’ibiganiro, gukemura amakimbirane mu mahoro, no kubahiriza Itegeko Nshinga rya buri Gihugu ndetse n’inzego zacyo.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushimangira ko ibibazo bikomeye by’imbere muri Venezuela bishobora gusa gukemurwa mu buryo burambye binyuze mu biganiro bya politiki hagati y’Abanyavenezuwela ubwabo.”
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi wavuze ko wifatanyije n’abaturage ba Venezuela kandi ko wiyemeje guteza imbere amahoro, ituze, n’ubwubahane hagati y’Ibihugu n’uturere.
Muri iri tangazo, uyu Muryango waboneyeho gusaha impande zose zirebwa n’iki kibazo kugira ubushishozi, no kubaha amategeko mpuzamahanga kugira ngo hirindwe ingaruka zishobora guterwa na cyo zirimo nk’ibyahungabanya amahoro n’ituze.
RADIOTV10








