• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yanditse ubutumwa yibasira Ubuyobozi bwa Qatar abunenga uburyo ngo bwakoresheje ububasha bwabwo n’amafaranga kugira ngo Leta Zunze Ubumwe za America zidafatira ingamba u Rwanda, Perezida Evariste Ndayishimiye yamukosoye, anatanga umucyo, abishimirwa na Guverinoma ya Qatar.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr Edouard Bizimana, yanenze Guverinoma ya Qatar, ngo kuko ikoresha inzira zitari zidakwiye mu biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa bwe, Dr Edouard Bizimana yanditse avuga ko ngo u Rwanda rwakoreye uburyarya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, ariko ngo rukaba rukomeje kurenga ku masezerano y’Amahoro y’i Washington D.C.

Yakomeje agira ati “Ni ngombwa kwerekana uruhare rubi bwa Qatar mu gukoresha ububasha bwayo n’amafaranga mu kubuza America gufata ingamba.”

Ubu butumwa bwaje gusibwa kuri konti y’uyu ukuriye Dipolomasi y’u Burundi, bwakurikiwe n’ubwa Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye wabaye nk’ukebura uyu munyapolitiki, aboneraho gushimira ahubwo kiriya Gihugu cya Qatar.

Perezida Ndayishimiye we yanditse ati “U Burundi bwakomeje gushimira umubano mwiza kandi urambye hagati yabwo na Qatar, kimwe n’uruhare rw’ingenzi rwa Qatar mu bikorwa by’ubuhuza muri DRC.”

Yaboneyeho gukosora umwe mu bagize Guverinoma ye wari wibasiye Qatar, ati “Ni ngombwa kugaragaza umucyo ku myumvire itari yo n’ubutumwa buhabanye n’ukuri burebana n’uruhare rwa Qatar mu iterambere no kubaka amahoro.”

Nyuma y’ubu butumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi; yamushimiye.

Na we yanditse ubutumwa agira ati “Urakoze Nyakubahwa Perezida ku bwo gutanga umucyo ndetse no kudushimira. Binyuze mu mahame shingiro yayo, Leta ya Qatar ikomeje kurangwa n’ubunyangamugayo mu ntego yayo mu kubaka amahoro, mu buhuza ndetse no mu gushaka umuti w’amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro, kandi izakomeza kugira uruhare rufatika hagati yayo n’abafatanyabikorwa bose bayo mu gutanga inkunga y’ituze n’amahoro arambye.”

Guverinoma ya Qatar ikomeje kuyobora ibiganiro bihuza Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’Ihuriro AFC/M23, ikaba yaranagize uruhare mu biganiro byahuje DRC n’u Rwanda, byavuyemo amasezerano y’amahoro y’i Washington D.C.

Minisitiri Edouard Bizimana yanditse ubutumwa yibasira Qarar
Perezida Ndayishimiye yahise amukosora
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar yashimiye Ndayishimiye watanze umucyo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + ten =

Previous Post

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Next Post

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.