Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC: Habaye gutungurana kwihuse kuri Masisi-Centre

radiotv10by radiotv10
10/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC: Habaye gutungurana kwihuse kuri Masisi-Centre
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wahise wisubiza agace ka Masisi-Centre nyuma yuko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), na cyo cyari cyari cyakisubije.

Hari hatangajwe amakuru ko FARDC ifatanyije na Wazalendo, bagaruje aka gace ka Masisi-Centre kari gaherutse gufatwa na M23 tariki 04 Mutarama 2025.

FARDC na Wazalendo bari bisubije aka gace nyuma y’imirwano ikomeye yari yirije umunsi hirya y’ejo ku wa Gatatu tariki 08 Mutarama 2025.

Amakuru agezweho, aravuga ko kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025, M23 yaraye yisubije aka gace ka Masisi-Centre, nk’uko byemejwe n’uyu mutwe.

Ni nyuma yuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, hiriwe hari imirwano ikomeye mu misozi ikikije agace ka Bweremana, muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga no muri Lokarite ya Mweso, muri Gurupoma ya Bashali Mokoto.

Amashusho yashyizwe hanze na M23 mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, agaragaza abarwanyi b’uyu mutwe bamaze kwisubiza aka gace, bari ku biro Bikuru bya Teritwari ya Masisi n’izindi nzego zo muri aka gace, nk’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, baririmba indirimbo za morali ya Gisirikare, bavuga ko intego yabo ari ukubohora Igihugu.

Amakuru yo kuba M23 yisubije agace ka Masisi-Centre, yanemejwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) cyemeye ko aka gace nubwo bari bakisubije, ariko M23 yongeye kukisubiza na yo.

Maj Gen Sylvain Ekenge uvugira FARDC yagize ati “Ingabo zacu zari zisubije agace ka Masisi-Centre ariko umutwe wa M23 bari bakomeje kuguma mu birindiro bikomeye bya Kaungole, byaboroheye kongera kwigarurira Masisi-Centre.”

Amakuru avuga ko imirwano yakomeje, ndetse abasirikare ba FARDC n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo uri kubafasha, batagiye kure, ahubwo ko bakomeje kurwana kugira ngo bongere bagaruze aka gace.

Ifatwa rya Masisi ryazamuye impaka mu miryango mpuzamahanga, nk’uw’Ubumwe bw’u Burayi, wasabye M23 kuva muri aka gace, igasubira inyuma byihuse.

Ni mu gihe umutwe wa M23 wasubije uyu muryango, uvuga ko bibabaje kubona wivanga muri ibi bikorwa, ukamagana kuba uyu mutwe wafashe aka gace kandi ari ako mu Gihugu cyabo, ndetse ari n’ubutaka bwa benshi mu miryango y’abagize uyu mutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 7 =

Previous Post

Abahanzi b’ibirangirire ku Isi bagize icyo bavuga ku kirego cyo gusambanya umwana muto

Next Post

Iby’urukundo rwavugwaga hagati ya Shaddyboo n’uwo yitaga umukunzi mushya ukuri kwabyo kwagiye hanze

Related Posts

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

by radiotv10
19/11/2025
0

Ababyeyi b’abakobwa 25 bashimuswe bakuwe ku ishuri muri Nigeria, baracyari mu gihirahiro, bategereje amakuru ku buzima bw’abana babo nyuma y’igitero...

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe...

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

by radiotv10
19/11/2025
0

Eswatini yabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye umuti wa Lenacapavir, ukora nk'urukingo rurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA, rutangwa...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

by radiotv10
18/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kubona Umuganga Dr Denis Mukwege wanahawe igihembo cy’amahoro ‘Nobel’ yamagana...

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

by radiotv10
17/11/2025
0

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari ugiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye...

IZIHERUKA

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu
MU RWANDA

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

by radiotv10
20/11/2025
0

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

20/11/2025
Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

19/11/2025
Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’urukundo rwavugwaga hagati ya Shaddyboo n’uwo yitaga umukunzi mushya ukuri kwabyo kwagiye hanze

Iby’urukundo rwavugwaga hagati ya Shaddyboo n’uwo yitaga umukunzi mushya ukuri kwabyo kwagiye hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.