• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ahaturutse inkuru y’uruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda n’uko yarangiye

radiotv10by radiotv10
17/02/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ahaturutse inkuru y’uruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda n’uko yarangiye
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022 hacicikanye amakuru avuga ko Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho [Salim Saleh] akaba umuvandimwe wa Perezida Museveni, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane, gusa haje no gutangazwa andi makuru ko uru ruzinduko rwasubitswe. Aya makuru yaturutse he?

Ni amakuru yabanje gutangazwa n’Umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye wo muri Uganda witwa Canary Mugume akaba asanzwe anakorera Televiziyo ya NBS yo muri iki Gihugu.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye saa kumi n’imwe na mirongo itanu n’icyenda z’umugoroba (17:59’), uyu Mugume ukurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 450 kuri Twitter, yavuze ko afite amakuru yihutirwa.

Ati “Gen Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida [Museveni] ategerejwe i Kigali ejo [yavugaga uyu munsi ku wa Kane] aho azahura na Perezida Paul Kagame.”

https://twitter.com/CanaryMugume/status/1493978466743734275

Mugume yavugaga ko aya makuru yizewe kuko yayakuwe n’umwe mu bakomeye mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ndetse avuga ko byanemwe n’ubuyobozo bwo mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Saleh azamara icyumweru i Kigali. Iyi ni indi ntamwe igana imbere mu kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda.”

Gusa nyuma y’amasaha atanu (5) Canary Mugume yagarutse kuri Twitter, atangaza ko uru rugendo yari yatangaje rwasubitswe.

Mu butumwa bwazaga buvuga ku bwo yari yatambukije mbere, Mugume yagize ati “Uru ruzinduko rwimuriwe ku yindi tariki iri imbere.”

Aya makuru yari yagiye agarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ibi bigaragaza indi ntambwe yo gukomeza kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo igitotsi ariko ubu hakaba hari gukorwa ibikorwa bigamije kuwubura.

Gusa ibi byatangajwe n’uyu Munyamakuru, nta rwego na rumwe rubifitiye ububasha rwaba urwo muri Uganda cyangwa mu Rwanda rwari rwagize icyo rubitangazaho.

Gen Salim Saleh w’imyaka 62 y’amavuko uri mu kiruho cy’izabukuru, ni umwe mu basirikare bakomeye bagize uruhare runini mu ntambara yo gukura ku butegetsi Idi Amin, akaba yaragiye anagira imyanya ikomeye mu butegetsi bwa Museveni.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 14 =

Previous Post

Kigali: Avoka akurikiranyweho kwaka umukiliya we Miliyoni 3 yo ‘guha Umucamanza ngo azihutishe urubanza’

Next Post

Kuva uyu mwaka watangira imvura nyinshi imaze kwica abantu 40 mu Rwanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Kuva uyu mwaka watangira imvura nyinshi imaze kwica abantu 40 mu Rwanda

Kuva uyu mwaka watangira imvura nyinshi imaze kwica abantu 40 mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.