Ahubwo bizateza ubukene- Ntiyemeranya n’icyemezo cya BNR kigamije guhangana n’itumbagira ry’ibiciro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ifashe icyemezo cyo kuzamura inyungu ku nguzanyo mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, umusesenguzi mu by’ubukungu avuga ko iki cyemezo kizateza ibibazo kurusha uko cyabikemura kuko kizateza ubukene kinazamure ubushomeri.

Ku wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022, Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko inyungu ku nguzanyo yazamuwe ikagera kuri 6.5% ivuye kuri 6% yariho mu kwezi kwa 8/2022 mu gihe mu kwa 02/2022 yari iri kuri 5%.

Izindi Nkuru

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa avuga ko iki cyemezo cyo kuzamura inyungu ku nguzanyo zakwa amabanki, kiba kigamije kugabanya inguzanyo zihabwa abantu bityo n’amafaranga ari gukoreshwa hanze, agabanuke mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Ati “Ibiciro bishobora kuzamuka kubera ko iyo mfite amafaranga ngasanga igiciro cyazamutse, ndagura ntacyo mba nitayeho, ariko iyo mfite amafaranga macye, n’iyo igiciro kizamutse, ntekereza kabiri mbere yuko ngura. Icyo gihe wa wundi wazamuraga igiciro bikamuca intege ntakomeze kuzamura kubera ko yabuze abaguzi.”

Uyu muyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda avuga ko nubwo iki cyemezo kigira uruhare mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, ariko ko atari byo biza imbere kurusha kuba umusaruro w’ibikenerwa ku masoko wakwiyongera.

Umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, Teddy Kaberuka, avuga ko iki cyemezo cyafashwe na BNR gishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu.

Avuga ko uretse kuba hari benshi bifuzaga kwaka inguzanyo batazaba bakizatse, ariko n’abazazifata zizaba zibahenze ku buryo na bo ibyo bazakora bizagera ku babikeneye bihenze.

Ati “Niba ari umuntu ufite uruganda ibyo azakora azabihenda kuko na we yabikoresheje inguzanyo yamuhenze, niba ari umucuruzi usanzwe na we azajya kurangura ariko yaranguje amafaranga yamuhenze, bitume na we ahenda abandi.”

Uyu musesenguzi avuga ko kiriya cyemezo cyafashwe na Banki Nkuru y’u Rwanda kitatanga umuti w’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Ati “Kiriya cyemezo cyo kuzamura inyungu ku nguzanyo gituma abashoramari bacika intege yo gufata inguzanyo. Ibiciro byacu ku masoko ikibitera kuzamuka, ni ubucye bw’ibintu dufite, ni umusaruro mucye, ntabwo ibiciro bizamuka kubera amafaranga ari menshi mu bantu, ahubwo bizatuma abantu barushaho gukena.”

Teddy Kaberuka avuga ko uku gukomeza kuzamura inyungu ku nguzanyo zitangwa n’amabanki, bizagira ingaruka ku bifuza gushora imari ndetse n’abasanganywe imishinga, bitume ubushomeri burushaho kwiyongera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru