Dj Brianne yageze i Burundi agaragarizwa ko naho akunzwe nk’i Kigali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvangamiziki Dj Brianne usanzwe afite abakunzi batari bacye mu Rwanda, yagiye i Burundi gutaramira Abarundi, yakiranwa ubwuzu buhebuje.

Uyu muvangamiziki ukundirwa cyane ibiganiro bye atanga ku mbuga nkoranyambaga za YouTube bifatwa nk’ibirimo ukuri guhagije, yagiye i Burundi gususurutsa Abarundi.

Izindi Nkuru

Yagezeyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, yakiranwa ubwuzu aho abanyamakuru baje kumwakira bamushagaye bigaragaza ko bamufata nk’ikirangirire.

Buri munyamakuru waje mu gikorwa cyo kwakira uyu Munyarwandakazi, yagaragazaga akanyamuneza ashaka gufata ifoto ye.

Yitabiriye ibirori bizabera mu mujyi wa Bujumbura bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022 ahateganyijwe gufungura akabari n’akabyiniro kazwi nka New Blue.

Uyu mukobwa uri mu bamaze kugira izina riremereye mu bari n’abategarugori bavangavanga imiziki mu Rwanda, na we yishimiye kuba yaratumiwe muri iki gitaramo cy’i Bujumbura.

Dj Brianne yaherukaga i Burundi mu mezi abiri ashize muri Nzeri ubwo umuhanzi Bruce Melodie yajyaga gutaramira Abarundi.

Uyu muvangamiziki avuga ko kuba Abarundi bongeye kumutumira, bigaragaza ko bishimiye umusaruro yabahaye n’uburyo yabanejeje kandi ko na we yiteguye kurushaho kubashimisha.

Yari yishimiwe cyane

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru