Prince Kid yagarutse imbere y’Urukiko ariko havuka inzitizi yatumye ataburana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid rwongeye gusubikwa nyuma yuko we n’umwunganira mu mategeko bagaragarije Urukiko icyifuzo cyabo.

Uru rubanza rwagombaga gusomwa tariki 29 Ukwakira 2022 ariko mu buryo butunguranye ruza gusubizwa bundi bushya, ubwo Umucamanza yavugaga ko yifuza kumva ubuhamya bw’abatangabuhamya batangiye mu Bushinjacyaha n’Ubugenzacyaha.

Izindi Nkuru

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, hari hateganyijwe kuburanishwa uru rubanza, ariko na bwo ruza gusubikwa rwimurirwa kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022.

Uregwa (Prince Kid) n’Umunyamategeko we Me Nyembo Emelyne, ubwo bazaga imbere y’Urukiko, bagaragaje inzitizi zabo zishingiye ku buryo abatangabuhamya bazatanga ubuhamya bwabo.

Bavuga ko bifuza ko abo batangabuhamya babazwa bari ahantu hizewe kandi banabonwa n’impande zose kugira ngo ubuhamya bwabo bugire ireme.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa rukazimurirwa mu cyumweru gitaha tariki 25 Ugushyingo 2022.

Iburanisha ry’uyu munsi na ryo ryabereye mu muhezo, ryaranzwe n’iyi nzitizi yatumye urubanza rusubikwa rutaburanishijwe, yagiweho impaka n’impande zombi (Uruhande rw’uregwa n’Ubushinjacyaha), mu gihe kigeze ku isaha imwe.

Ubwo Umucamanza yinjiraga mu cyumba cy’iburanisha, yabanje kumenyesha abari bitabiriye urubanza ko impamvu iburanisha ryo ku wa Kabiri ritabaye ari uko yari yitabiriye amahugurwa y’Abacamanza yabaye atunguranye.

Muri uru rubanza rwari rwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abasanzwe ari inshuti za hafi za Prince Kid ndetse n’abanyamakuru, Umucamanza yongeye gusaba abari mu cyumba ko iburanisha nubundi ribera mu muhezo kuko uru rubanza ari ko rwatangiye.

Me Nyembo Emelyne yabwiye itangazamakuru ati “Twifuje ko babazwa bari ahantu hizewe. Natwe ntabwo tuzi abazabazwa.”

Uruhande rw’uregwa ruvuga ko byaba byiza abatangabuhamya babajijwe bari mu cyumba cy’iburanisha aho kuba ku buryo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure nkuko byagenwe ko ari bwo buzifashishwa.

Prince Kid uyobora kompanyi yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, aregwa icyaha cyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru