Monday, August 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Akayabo k’amafaranga bivugwa ko yaguzwe umunyezamu w’Amavubi utakiri uw’ikipe amazemo umwaka muri S.Africa

radiotv10by radiotv10
16/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Akayabo k’amafaranga bivugwa ko yaguzwe umunyezamu w’Amavubi utakiri uw’ikipe amazemo umwaka muri S.Africa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre yahinduye ikipe yari amazemo umwaka yo muri Afurika y’Epfo, yerecyeza mu yindi na yo yo muri iki Gihugu, hanatangazwa akayabo k’amafaranga bivugwa ko yaguzwe.

Ntwari Fiacre yerecyeje mu ikipe ya Kaizer Chief bakunze kwita Amakhosi, avuye muri TS Galaxy na yo yo muri Afurika y’Epfo yari amazemo umwaka umwe.

Amakuru avuga ko uyu musore Ntwari Fiacre mu mwaka umwe yari asigaranye muri TS Galaxy yatanzweho agera kuri ibihumbi 400 $ [arenga miliyoni 500 Frw].

Ntwari Fiacre w’imyaka 24 yafashije ikipe ya TS Galaxy gusoza ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona ya Afurika y’Epfo ndetse akaba anakomeje gufasha ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi kuba ku mwanya wa mbere mu itsinda irimo mu gushaka itike yo kuzerekeza mu Gikombe cy’Isi aho u Rwanda ruri imbere ya Afurika y’Epfo, Nigeria, Benin ndetse na Lesotho.

Ntwari Fiacre yatangiriye umupira mu irerero rya APR FC, aza kuzamurwa mu ikipe nkuru aho atatinze kubera kubura umwanya, yerecyeza muri Marine FC yo mu karere ka Rubavu, ayivamo yerecyeza muri AS Kigali ari na ho yavuye ajya muri TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo yanakinagamo kugeza ubu.

Ntwari Fiacre ubu ni we munyezamu wa mbere w’Amavubi

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + twelve =

Previous Post

BREAKING: Hatangajwe iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida n’Umukandida uri imbere n’amajwi afite

Next Post

Ubutumwa Kagame yageneye Abanyarwanda bamutoye kuri 99% n’abatumva impamvu y’aya majwi akomeza kwiyongera

Related Posts

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

by radiotv10
08/08/2025
0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib yongeye kwibutsa abakunzi b'iyi kipe ko badakwiye guterwa ubwoba na Rayon Sports mu mukino...

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

by radiotv10
07/08/2025
0

Umujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Ndemokarasi ya Congo, watoranyijwe kuzakira Inama y’inteko rusange isanzwe ya 47 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira...

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
07/08/2025
0

Jules Karangwa wigeze gukora umwuga w’itangazamakuru nk’umunyamakuru w’ibiganiro bya Siporo, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rukurikirana Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda...

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

by radiotv10
06/08/2025
0

Umutoza Mashami Vincent watozaga ikipe ya Police FC wanigeze gutoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangajwe nk’Umutoza Mukuru wa Dodoma Jiji FC...

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

by radiotv10
05/08/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura myugariro wayo Youssou Diagne umwenda w'amadollari 1500 (miliyoni 2 Frw) yari imufitiye, inamuhamagaza mu...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Kagame yageneye Abanyarwanda bamutoye kuri 99% n’abatumva impamvu y’aya majwi akomeza kwiyongera

Ubutumwa Kagame yageneye Abanyarwanda bamutoye kuri 99% n'abatumva impamvu y’aya majwi akomeza kwiyongera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.