Umuryango w’Abibumbye watangaje ko mu mwaka wa 2025 umubare w’abakozi bawo bari mu bikorwa by’ubutabazi bagabweho ibitero wageze ku rwego rwo hejuru kurusha indi myaka yabayeho, ahanini bitewe n’ubwiyongere bw’imikoreshereze y’indege zitagira abapilote.
Imibare ya Aid Worker Security Database, gikusanya amakuru ku bitero bikomeye byibasira abakozi bakora mu bikorwa by’ubutabazi, igaragaza ko mu 2025 abakozi 907 bakorewe, ibikorwa bibi birimo kwicwa, gukomereka cyangwa gushimutwa, mu gihe mu mwaka wa 2024, abakorewe ibyo bikorwa bari 833.
Muri bariya 907, abagera muri 350 barishwe, umubare wagabanutseho gato ugereranyije na 387 bishwe muri 2024, ari wo mubare munini wari wabonetse kugeza icyo gihe.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yavuze ko uru rwego rw’urugomo ruteye agahinda, asaba Ibihugu kubahiriza amategeko agenga intambara no kubazwa inshingano abakoze ibi bikorwa.
Yagize ati “Gukorera abandi bantu ubutabazi byabaye ibintu biteje akaga kurusha ikindi gihe cyose.”
Umuyobozi wa Loni ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Tom Fletcher, yavuze ko ubwiyongere bw’ibitero by’indege zitagira abapilote zitwaje intwaro, zihendutse kandi zishobora gukoreshwa mu buryo butandukanye, ryongereye ibyago ku bakozi bari mu bikorwa by’ubutabazi.
Muri Werurwe, ibitero by’indege zitagira abapilote byagabwe i Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bihitana abantu batatu, barimo umukozi w’Umufaransa wari mu bikorwa by’ubutabazi. Imodoka zitwara imfashanyo muri Sudani na Ukraine na zo zikomeje kugabwaho ibitero.
Gaza ni ho habaye ahantu hateye akaga cyane ku bakozi ba Loni bo mu bikorwa by’ubutabazi mu mwaka wa 2025, aho abakozi 186 bahiciwe muri uwo mwaka, hakurikiraho Sudani.
Ikigo cya Loni gishinzwe impunzi z’Abanya-Palestine (UNRWA) cyatangaje ko nibura abakozi bacyo 393 bamaze kwicwa kuva intambara hagati ya Israel na Hamas yatangira ku wa 7 Ukwakira 2023.
Israel, iri mu ntambara na Hamas muri Gaza, ivuga ko ikora ibishoboka byose kugira ngo hirindwe kwica abasivili.
Uwahoze ayobora UNRWA, Philippe Lazzarini, yatangaje ko yari arimo gushaka ko hashyirwaho itsinda ryo ku rwego rwo hejuru ryakora iperereza ku rupfu rw’abakozi b’icyo kigo.
Bushra Khalidi, ushinzwe politiki mpuzamahanga y’ubutabazi muri Oxfam, yasabye ko abakozi batanga imfashanyo barushaho kurindwa, avuga ko “hari igitero ku bikorwa by’ubutabazi ubwabyo.”
RADIOTV10