Wednesday, July 15, 2026
RW|EN
Uncategorized

“Akazi n’ibindi byatumye ntaza” – Meddy yavuze icyatumye adaha ubukwe bwa The Ben na Pamella 

“Akazi n’ibindi byatumye ntaza” – Meddy yavuze icyatumye adaha ubukwe bwa The Ben na Pamella 

Umuhanzi Meddy usanzwe afatwa nk’umuvandimwe wa The Ben, avuga ko yagize inzitizi ntiyaboneka ariko agenera ubutumwa The Ben na Pamella baraye basezeranye kubana Akaramata imbere y’Imana.

Ni ibirori byasusurukijwe mu buryo bwa Kinyarwanda aho Itorero Inganzongari ryabyinnye rikanaririmbira Abageni n’abashyitsi. Abahanzi bagezweho muri iyi minsi Chriss Eazy, Shemi na Okkama batunguye The Ben na Pamella babaririmbira Rahira imaze imyaka 13 igiye hanze. Ni indirimbo The Ben yakoranye na Liza Kamikazi wanatashye ubu bukwe.

Meddy utahabonetse yatanze ubutumwa mu mashusho, avuga ko bitamukundiye kuhagera kubera impamvu zinyuranye.

Ati “Akazi n’ibindi bitandukanye byatumye ntaboneka. The Ben na Pamella turabashyigikiye. Mbifurije kugira ubukwe bwiza, urukundo ruzabe rwinshi. Imana izabahe Umugisha”.

 

RADIOTV10RWANDA

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 11 =