AMAFOTO: Ni Kimenyi musamusa…Muyango bwa mbere yagaragaje impfura yabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’amezi ane kwa Kimenyi Yves bibarutse impfura yabo, Miss Uwase Muyango Claudine yagaragaje amafoto yerekana uyu mwana wabo no mu maso.

Miss Muyango Claudine yashyize ifoto kuri Instagram ye igaragaza uyu mwana w’Umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis no mu maso mu gihe amafoto yagaagaje bwa mbere atamugaragazaga mu maso.

Izindi Nkuru

Aya mafoto abiri, Miss Muyango yashyizeho ubutumwa agira ati “Akarangabyiyumviro byanjye nkunda cyane.”

Ni ifoto yatanzweho ibitekerezo n’ibyamamare binyuranye birimo abasanzwe bakora mu itangazamakuru nka Tijala Kabendera wahise agira ati “Kokoooo twakuje Mana weeeeee ndagaruka niruka peeeee.”

Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine bibarutse tariki 29 Kanama 2021 nyuma y’igihe bari bamaze bitegura kwakira iyi mpfura yabo.

Icyitonderwa: Amafoto yakuwe kuri Instagram ya Muyango

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru