AMAFOTO: Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida mushya wa Nigeria

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye irahira ry’Umukuru w’Igihugu wa Nigeria mushya, Bola Ahmed Tinubu w’imyaka 71 uherutse gutorerwa kuyobora iki Gihugu.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye irahira rya Bola Ahmed Tinubu, ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023, ryabereye ahitwa Eagles Square mu murwa Mukuru w’iki Gihugu cya Nigeria, i Abuja.

Izindi Nkuru

Uyu muhango kandi wari urimo Muhammadu Buhari wayoboraga Nigeria, akaba akorewe mu ngata n’uyu mukambwe Bola Ahmed Tinubu w’imyaka 71 y’amavuko.

Bola Ahmed Tinubu watorewe kuyobora iki Gihugu kiri mu bya mbere bifite ubukungu bukomeye muri Afurika, yasezeranyije ko azakomeza kuzamura ubukungu bw’iki Gihugu, abanje kwihutira gukura mu nzira ibibazo bibyugarije.

Mu ijambo rye, amaze kurahira kandi, yashimiye abamushyigikiye n’abataramushyigikiye, abasaba kuzakorera hamwe nk’abakorera Igihugu cyabo.

Yagize ati “Abataranshyigikiye, ndabasaba kutazantererana muri iki gihe twinjiyemo cyo gukora ibishoboka ngo tuzamure iterambere ry’Igihugu, tubikesha gukorera hamwe.”

Bola Tinubu, warahiriye kuyobora Nigeria, wari umukandinda w’ishyaka, All Progressive Congress (APC), ryari risanzwe ku butegetsi, yatorewe kuyobora iki Gihugu, ku majwi angana Miliyoni 8.8 y’abaturage, mu gihe uwaje amukurikiye ari Atiku Abubakar wo mu ishyaka rya Peoples Democratic Party (PDP), we wagize amajwi Miliyoni 6.9.

Perezida Kagame aramukanya na Buhari warangije manda ze muri Nigeria
Perezida mushya wa Nigeria na Madamu
Buhari yamwifurije ishya n’ihirwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru