Andi makuru acukumbuye ku wafungiwe kwiyita Yezu agafungurwa ku mpamvu yatunguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana inkuru y’uwiyita Yezu wa Tongaren (Kenya) wari uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwiyitirira uwo atari we, akaza kurekurwa kuko habuze Yezu wa nyawe. Ese ni muntu ki?

Nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwiyita Yezu ndetse no kuyobya rubanda, yaje kurekurwa.

Izindi Nkuru

Uwo ni Eliudi Wekesa uzwi nka Yezu w’i Tongaren, agace gaherereye mu burengerazuba bwa Kenya w’imyaka 42 y’amavuko akaba umuyobozi w’itorero New Jerusalem Church rifite abayoboke batari bacye muri aka gace.

Yatawe muri yombbi akurikiranyweho kuyobya rubanda ndeste n’abatarageza imyaka y’ubukure ndetse no kwiyitirira Yezu kandi atariwe.

Ubwo yitabaga inzego z’ubutabera, yasobanuye ko ibyo akurikiranyweho atari byo aho avuga ko nta muntu yiyitiriye ahubwo ngo bamwitiranya na Yezu w’i Nazaleti kandi batandukanye dore ko we ari Yezu w’i Tongaren.

Ibinyamakuru birimo The Nation byavuze ko indi ngingo yireguje ngo ari ugusaba ko bagaragaza uwo yiyitirira ariko bakamubura.

Ashimangira ko atari we wenyine kuri iyi Si witwa Yezu dore ko hari n’abakinnyi ku Mugabane w’i Burayi bafite ayo mazina ndetse ntawabibarenganyirije.

Mu bindi yari akurikiranyweho harimo kuyobya rubanda aho yireguye avuga ko ntawe yayobeje n’ikimenyimenyi yubahiriza gahunda za Leta ya Kenya.

Aha yari amaze amasaha 6 ahatwa ibibazo na Polisi mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “Bambajije niba abana bajya ku ishuri cyangwa se batiga…bariga. Bambajije kandi niba tujya tujya kwivuza.

Hari abashobora kuba bamfata nk’umutekamutwe, ariko ntakibi na kimwe nshobora kuba nakora ku bw’abantu ahubwo bitegure ko igihe kimwe nzabagarukira.”

Nyuma byarangiye agizwe umwere ndetse yongera gusubira mu muryango we.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Bungoma, Francis Kooli na we yagize ati “Kugeza ubu ntakintu turabona tumushinja twabatangariza, iyo kiba gihari tuba twamujyanye mu rukiko.”

Uyu Yezu w’i Tongaren afite intumwa 12 zigenda iruhande rwe, naho abayoboke bo mu idini rye bakitwa abamalayika ndetse ntibemerewe gukoresha amazina yabo bwite.

Yezu w’i Tongaren yakuriye muri Kiliziya Gatulika, bivugwa ko yashatse umugore afite imyaka 20 ubu akaba afite abana umunani.

Uyu mugabo yaherukaga kuvugwa cyane Muri Werurwe uyu mwaka mbere gato y’umunsi mukuru wa Pasika ubwo abaturage bamwe bari bahize ko bazamubamba ngo barebe ko koko azuka nyuma y’iminsi 3 dore ko yiyita umukiza wo muri bibiliya icyakora icyo gihe yaje kwishinganisha ku nzego z’umutekano avuga ko ahangayikishijwe n’abashaka kumubamba ku musaraba.

Uyu mugabo avuga ko nubwo hari abatekereza ko akize, atari ukuri dore ko ngo abamukoraho ibiganiro ari bo byinjiriza we agasigara amara masa. Abihera ku kuba yarasabye abanyamakuru kumugurira gaze yo gutekeraho ndetse na telefone yo guha umukobwa we ugiye gutangira kaminuza.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru