AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bagaragarijwe icyubahiro n’urugwiro bihebuje muri Seychelles

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 y’Ubwigenge bwa Seychelles, aho bari abashyitsi b’icyubahiro, bakiranywe urugwiro rwinshi mu birori binogeye ijisho.

Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023, nyuma y’umunsi umwe Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri iki Gihugu cya Seychelles.

Izindi Nkuru

Ibi birori byaranzwe n’akarasisi k’inzego z’umutekano muri Seychelles ndetse n’imbyino gakondo zo muri iki Gihugu n’indi mihango, byakozwe n’Abanyagihugu bari bizihiye kwakira Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame nk’abashyitsi b’icyubahiro.

Mbere y’uko Umukuru w’u Rwanda yerecyeza ahabereye ibi birori, yabanje gusura ubusitani bwo mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu wa Victoria, anatera igiti cy’urwibutso muri ubu busitani busanzwe busurwa na ba mukerarugendo benshi.

Ku munsi wabanjirije uw’ibi birori, umukuru w’u Rwanda yagiranye ikiganiro cyihariye na mugenzi we wa Seychelles, Wavel Ramkalawan.

Nyuma y’iki kiganiro, Abakuru b’Ibihugu banatanze imbwirwaruhame, aho Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Seychelles, ari Ibihugu bifite ibyo bihuje by’umwihariko bikaba bihuriye ku cyerekezo kimwe cyo guteza imbere imibereho y’abaturage.

Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan na we yashimiye Umukuru w’u Rwanda kuba yasuye iki Gihugu, avuga ko ari icyitegererezo cya benshi yaba muri Afurika ndetse no ku Isi yose.

Wavel Ramkalawan yavuze ko imiyoborere ya Perezida Paul Kagame irangwa n’ubushishozi no kureba kure, yabereye urugero benshi, kandi ko abishimirwa.

Perezida yabanje gusura ubusitani anatera igiti

Byari ibyishimo ku Banya-Seychelles kwakira Perezida Paul Kagame

Hakozwe akarasisi

Ubwo Umukuru w’u Rwanda yageraga ahabereye ibi birori

Perezida wa Seychelles avuga Kagame yabereye urugero benshi ku Isi

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru