Thursday, September 12, 2024

AMAFOTO: Perezida wa Kenya na we yageze mu Bushinwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Kenya, William Ruto na we yageze i Beijing mu Bushinwa yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’imikoranire y’iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika rizwi nka China-Africa Cooperation Summit.

William Ruto mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko muri iyi nama yitabiriye, “igaragaza amahirwe ya Afurika mu gukomeza guha imbaraga imikoranire yayo n’u Bushinwa.”

Yakomeje agira ati “Mu myaka yatambutse, u Bushinwa bwakomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere mu kuzamura ibikorwa remezo byacu. Twiteguye kuzakomeza guha imbaraga muri iryo temerambere ryacu.”

Perezida wa Kenya, William Ruto yageze mu Bushinwa, aho na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na we yahageze, bitabiriye iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Ibihugu bya Afurika ndetse n’iki Gihugu cy’u Bushinwa.

Iyi nama izatangira kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 04 kugeza ku wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, byitezwe ko izaganira ku mikoranire y’u Bushinwa na Afurika mu iterambere ry’ingufu n’ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.

Perezida William Ruto na we yageze mu Bushinwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist