Thursday, September 12, 2024

Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje uko ubuhinzi bufatiye runini izindi nzego ziteza imbere Ibihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko Ibihugu byose bigomba gushyira imbaraga mu iterambere ry’ubuhinzi, kuko iyo butitaweho buteza ibibazo bidindiza iterambere ry’izindi nzego zigize ubukungu bw’Igihugu.

Dr Ngirente yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga kuri politike ziteza imbere ubuhinzi iteraniye i Kigali.

Inzego zishinzwe ubuhinzi zigaragaza ko Umugabane wa Afurika wihariye 60% y’ubutaka buhingwa, ariko 20% by’abawutuye ntibabasha kubona ibyo kurya bihagije. Ibi kandi bituma 32% y’abana bari munsi y’imyaka itanu muri Afurika, bagaragarwaho ikibazo cy’igwingira.

Igikomeye kuruta ibindi ni uko Leta z’Ibihugu bya Afurika zidashora imari ifatika mu buhinzi, dore ko bishoramo 4,6% by’ingengo y’imari, mu gihe amasezerano y’i Malabo yo muri 2014 asaba Ibihugu gushora mu buhinzi 10% by’ingengo y’imari.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRA), Hailemariam Desalegn avuga ko igisubizo kigomba gushakirwa kuri iyo ngingo.

Yagize ati “Ubuhinzi muri Afurika ntibuhabwa agaciro n’ubwitange mu buryo bwa politike bigomba uwo mwuga. Umbajije impamvu mvuze ntyo; nakubwira ngo reba amafarnga mushora mu buhinzi. Icyo kirahagije, twe twerekanye neza ko politiki nziza, gushyigikirwa no kwitabwaho; abahinzi bacu bashobora kwikura mu bukene.”

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente avuga ko kwirengagiza ubuhinzi bishobora kugira ingaruka no ku bindi bikorwa binini by’Igihugu.

Ati “Iyo Igihugu kitihagije ku biribwa; gishora amafaranga menshi mu gushakira abaturage ibiribwa, ibyo bituma amafaranga yari agenewe gushyirwa mu nzego zikomeye nk’ubuhinzi, uburezi, ibikorwa remezo n’ubuzima ataboneka.”

Minisitiri Ngirente avuga ko Ibihugu bigomba gushora imari mu buhinzi burambye, bikongerera agaciro umusaruro ubuvamo, ndetse bikanagabanya umusaruro wangirika.

Ati “Kugira ngo tubigereho mu Rwanda, twashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi. Guverinoma kandi iri kwagura ubwishingizi no kubona inguzanyo zihendutse kugira ngo abahinzi babashe gushora imari muri uyu mwuga banahangane n’imihindagurikire y’ikirere. Ibyo tubihuje na politike zo guteza imbere ibikorwaremezo mu cyaro; bituma uru rwego rutanga umusaruro mu Rwanda.”

Abahanga bagaragaza ko buri mwaka Abanyafurika bakenera ibiribwa bingana na toni miliyari 1.3, kugeza ubu 85% y’ibyo biribwa biboneka imbere muri Afururika, naho 15% bigatumiza hanze ya Afurika.

Kubera ikibazo cy’ibiribwa Abanyafurika bafite, 95% y’ibyo bahinga ntibirenga uyu Mugabane, naho 5% y’umusaruro babona ni wo bagurisha ku yindi Migabane.

Iyi nama yitabiriwe n’impuguke ziturutse mu Bihugu binyuranye

Hagaragajwe imishinga yazamura ubuhinzi

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist