Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida w’Inteko y’u Rwanda yishimiye gusura Pariki yabonyemo inyamaswa zirimo Inkura n’Impalage

radiotv10by radiotv10
22/08/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAFOTO: Perezida w’Inteko y’u Rwanda yishimiye gusura Pariki yabonyemo inyamaswa zirimo Inkura n’Impalage
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon. Kazarwa Gertrude yagaragaje ibyishimo yatewe no gusura Pariki y’Igihugu y’Akagera, akibonera ibyiza biyirimo nk’inyamaswa.

Yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yagaragaje ari muri Pariki y’Igihugu Akagera iherereye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu butumwa buherekeje amafoto yasangize abantu agaragaza ari muri iyi Pariki n’inyamaswa yabonyemo, Hon. Kazarwa Gertrude yagize ati “Nishimiye kumara umwanya muri Pariki y’Igihugu Akagera.”

Yakomeje agira ati “Mbega ubwiza buhebuje bw’inyamaswa n’imirambi inogeye ijisho. Ndashimira itsinda ry’abagira uruhare mu kubungabunga uyu murage wihariye w’abo mu bihe bizaza.”

Mu mafoto yagaragajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, arimo agaragaza inyamaswa yabonyemo, zirimo Inkura, ndetse n’Impalage.

Pariki y’Igihugu y’Akagera yashinzwe mu 1934, ifite ubuso bwa kilometero kare 1 122, ikaba ituwemo n’inyamaswa ziri mu zikurura ba mukerarugendo cyane, nk’Intare, n’Inkura, Ingwe, Imbogo n’Inzovu.

Abasura iyi Pariki barushaho kwiyongera uko imyaka ishira indi igataha, aho mu 2024, bageze ku bantu 56 219 bavuye ku 54 141 bayisuye umwaka wari wabanje wa 2023. Ni ukuvuga ko biyongereyeho 3,83%.

Ni na ko kandi amafaranga yinjizwa n’iyi Pariki y’Igihugu na yo yiyongera, aho muri uwo mwaka wa 2024, yinjirije u Rwanda Miliyoni 4,7$, mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2023 yari Miliyoni 4,6$.

Hon. Karazarwa ubwo yari muri Pariki y’Igihugu yitegereza ibyiza biyirimo
Mu nyamaswa yahabonye harimo impalage
N’Inkura
Na Giraffe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − six =

Previous Post

Eng.-Rwandan Parliament Speaker enjoys visit to Akagera National Park

Next Post

Nyuma yuko umuhanzi uzwi ku Isi agaragaye mu muhanda yambaye akenda k’imbere hakurikiyeho iki?

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi
AMAHANGA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

by radiotv10
14/12/2025
0

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma yuko umuhanzi uzwi ku Isi agaragaye mu muhanda yambaye akenda k’imbere hakurikiyeho iki?

Nyuma yuko umuhanzi uzwi ku Isi agaragaye mu muhanda yambaye akenda k’imbere hakurikiyeho iki?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.