Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon. Kazarwa Gertrude yagaragaje ibyishimo yatewe no gusura Pariki y’Igihugu y’Akagera, akibonera ibyiza biyirimo nk’inyamaswa.
Yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yagaragaje ari muri Pariki y’Igihugu Akagera iherereye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu butumwa buherekeje amafoto yasangize abantu agaragaza ari muri iyi Pariki n’inyamaswa yabonyemo, Hon. Kazarwa Gertrude yagize ati “Nishimiye kumara umwanya muri Pariki y’Igihugu Akagera.”
Yakomeje agira ati “Mbega ubwiza buhebuje bw’inyamaswa n’imirambi inogeye ijisho. Ndashimira itsinda ry’abagira uruhare mu kubungabunga uyu murage wihariye w’abo mu bihe bizaza.”
Mu mafoto yagaragajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, arimo agaragaza inyamaswa yabonyemo, zirimo Inkura, ndetse n’Impalage.
Pariki y’Igihugu y’Akagera yashinzwe mu 1934, ifite ubuso bwa kilometero kare 1 122, ikaba ituwemo n’inyamaswa ziri mu zikurura ba mukerarugendo cyane, nk’Intare, n’Inkura, Ingwe, Imbogo n’Inzovu.
Abasura iyi Pariki barushaho kwiyongera uko imyaka ishira indi igataha, aho mu 2024, bageze ku bantu 56 219 bavuye ku 54 141 bayisuye umwaka wari wabanje wa 2023. Ni ukuvuga ko biyongereyeho 3,83%.
Ni na ko kandi amafaranga yinjizwa n’iyi Pariki y’Igihugu na yo yiyongera, aho muri uwo mwaka wa 2024, yinjirije u Rwanda Miliyoni 4,7$, mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2023 yari Miliyoni 4,6$.




RADIOTV10