AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yasuye umuhinzi watahutse ava Canada baganirira mu rutoki

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasuye Umurundi wari warahungiye muri Canada akaba aherutse gutahuka, ubu akaba ari umuhinzi-mworozi wa kijyambere, banaganirira muri kimwe mu bikorwa bye by’ubuhinzi.

Uyu Murundi witwa Jackson Nahayo wabaga muri Canada, akaza kwiyemeza gutahuka mu Gihugu cyamwibarutse, akajya gukomeza ibikorwa bimuteza imbere binateza imbere Igihugu cye.

Izindi Nkuru

Jackson Nahayo akigaruka mu Burundi yahise yiyemeza gukora ubuhinzi n’ubworozi mu buryo bwa kijyambere, ubu akaba ari umwe mu bahinzi ntangarugero muri Komini ya Murwi mu Ntara ya Cibitoke.

Aha mu rugo rwe ni na ho Perezida Evaritse Ndayishimiye yamusuye we n’umuryango, aho bagaragaye bicaye ku ntebe bateye mu rutoki bari kuganira.

Jackson Nahayo yavuze ko Abarundi benshi bibwira ko mu mahanga ari ho hari ubuzima bwiza, nyamara atari ko bimze, bityo ko yagarutse mu Burundi kugira ngo ahinyuze imyumvire nk’iyo kuko ubu ari gutera imbere kurusha uko yari ameze muri Canada.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yaboneyeho guha ubutumwa abayobozi b’Intara zose, gushishikariza Abarundi baba mu mahanga, kuza guteza imbere Igihugu cyababyaye.

Evariste Ndayishimiye yasabye Abayobozi b’Intara kumenyesha abaturage bavuka mu Ntara bayoboye baba hanze, kubereka amahirwe ari mu Gihugu cyabo kugira ngo baze kuyabyaza umuraruro.

Perezida Ndayishimiye yaganiraga na Nahayo ubu wabaye umuhinzi wa kijyambere

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru