Monday, September 9, 2024

Yago arongeye…Aje mu ndirimbo inyura buri wese uryohewe n’urukundo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuririmbyi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago ugishaka aho amenera muri muzika nyarwanda nyuma yo kubibangikanya n’umwuga w’itangazamakuru, yashyize hanze indi ndirimbo nyuma y’icyumweru kimwe asohoye indi, aho iyo yashyize hanze ubu, yumvikanamo amagambo y’urukundo.

Tariki 03 Gashyantare 2023, Yago yari yashyize hanze indi ndirimbo yise si ‘Swing’ imaze imindi icyenda igiye hanze, yasohotse ikurikiye impaka zari zimaze iminsi zimuvugwaho, aho bamwe bavugaga ko adashoboye kuririmba.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare, Yago yashyize hanze indi ndirimbo yise ‘Umuhoza’ yumvikanamo amagambo y’urukundo.

Iyi ndirimbo ishyizwe hanze habura amasaha macye ngo habe umunsi wahariwe abakunda uzwi nka ‘Saint Valentin’ yumvikanamo amagambo y’urukundo.

Atangira mu ijambo ry’igitaliyani ‘Ti amo’ rivuga ngo ‘Ndagukunda’, agakomeza mu magambo y’umusore aba abwira umukobwa ko igihe cy’umunezero kigeze.

Akomeza aririmbamo amagambo y’umusore yizeza umukobwa yakunze ko atazigera amubabaza, ati “Basi nyereka nkwereke how much I love you [uburyo ngukunda].”

Akomeza mu nyikirizo y’ijambo ry’igitaliyani rigira riti “Ti amo [ndagukunda] ti amo ti amo…”

Amwe mu mashusho ari muri iyi ndirimbo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts