Monday, September 9, 2024

Umuhanzikazi w’ikirangirire ku Isi yatangaje inkuru nziza imwerekeyeho yatunguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Rihanna yatangaje ko atwite inda y’umwana w’ubuheta uzaba agwa mu ntege imfura ye imaze amezi icyenda avutse, bitungura benshi kuko batiyumvisha uburyo yahita yibaruka umwana wa kabiri aka kanya.

Yabitangaje mu gitaramo kizwi nka Super Bowl Halftime cyatambutse mu ijoro ryacyeye ku Cyumweru, aho atashyize hanze indirimbo nshya ahubwo yashyize ku mugaragaro ko atwite umwana wa kabiri.

Muri iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Arizona, Rihanna wari wambanye imyambaro miremire y’umutuku, yanyujijemo agafungura akagaragaza ko inda ikuze.

Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2022, Rihanna yibarutse imfura ye yabyaraye n’umuraperi A$AP Rocky.

Ubwo yagarukaga ku rugendo rwo kuba umubyeyi, Rihanna yagize ati “Iyo ubaye umumama, hari ikintu wiyumvamo gituma wumva ko uri uw’ingenzi mu buzima.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko yari amaze imyaka irindwi atajya ku rubyiniro ariko ko nyuma yuko yibarutse, yagiyeho. Ati “rero ni iby’ingenzi kongera kubikora uyu mwaka [kubyara] nanone kandi nishimira kuba umuhungu wanjye agiye kubibona.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts