Amafoto utabonye ya Perezida Kagame na Ange Kagame baje gushyigikira ikipe y’Igihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame na Ange Ingabire Kagame bitabiriye umukino wahuje ikipe y’u Rwanda y’Abagore n’iya Angola mu irushanwa Nyafurika rya Afro Basket, riri kubera mu Rwanda.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryacyeye kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023, warangiye ikipe y’u Rwanda itsinzwe n’iya Angola amanota 74 kuri 68.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame na Ange Kagame ni bamwe mu bari baje kureba uyu mukino, wagaragayemo ishyaka ridasanzwe kuko amakipe yombi yashakaga intsinzi.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye iyoboye umukino, yashatse kubona amanota menshi hakiri kare ariko iya Angola na yo ikayibera ibamba.

Uduce tune twose tw’uyu mukino twarangiye amakipe anganya amanota, bituma hiyambazwa iminota itanu ya kamarampaka, yarangiye ikipe ya Angola ifite amanota menshi, iba itsinze u Rwanda ityo.

Nubwo u Rwanda rwatsinzwe uyu mukino, ruyoboye itsinda rwarimo kuko umukino wa mbere rwatsinzemo Côte d’Ivoire, rwayirushije amanota menshi, bituma ruzigama amanota menshi, ruhita rwinjira muri 1/4.

Perezida Kagame na Ange Kagame bari baje kureba uyu mukino

Ange Kagame
Ni umukino witabiriwe cyane

Hari ishyaka
Abari bashyigikiye u Rwanda bari benshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru