Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amagambo aryohera ya Perezida Museveni wavuze imyato Madamu we amwifuriza isabukuru nziza

radiotv10by radiotv10
24/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amagambo aryohera ya Perezida Museveni wavuze imyato Madamu we amwifuriza isabukuru nziza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ibigwi Madamu Janet Museveni amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, amushimira by’umwihariko uburyo yamurereye abana neza.

Janet Museveni wavutse tariki 24 Kamena 1948, yujuje imyaka 76 uyu munsi, aho akomeje kwifurizwa isabukuru nziza n’abantu banyuranye barimo ab’ingenzi mu buzima bwe, nka Yoweri Museveni bamaranye imyaka 51 bashakanye dore ko bashyingiranywe mu 1973.

Perezida Museveni, mu butumwa bwo kwifuriza isabukuru nziza Madamu we, yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu mateka y’umuryango wabo by’umwihariko hagati yo mu 1981 no mu 1986 ubwo bahunganaga n’abana babo barimo abari bakiri bato, nk’uwari ufite imyaka itandatu n’undi wari ufite amezi atandatu.

Museveni yavuze ko na we yari kumwe n’umuryango mu buhungiro muri Tanzania hagati yo mu 1971 na 1979. Ati “Ariko muri icyo gihe yari kumwe n’abana ari wenyine muri Kenya no muri Sweden.”

Yaboneyeho gushimira kandi abafashije umuryango we, ati “Ndashimira Imana yampaye Madamu Janet kugira ngo ampe umuryango nubwo njye mufata nk’impirimbanyi yaharaniye ukishyira ukizana.”

Museveni yakomeje asaba Abanya-Uganda kumufasha kwifuriza isabukuru nziza Madamu we Janet Museveni bamaranye imyaka 51 babana nk’umugore n’umugabo. Ati “Umugore w’inshuti yanjye Madamu Janet Kainembabazi Kataaha Museveni, yujije imyaka 76 y’amavuko.”

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakomeje agira ati “Ndashima Imana yadufashishije kunyurana muri byinshi ikanaduha imigisha itabarika.”

Perezida Museveni na Madamu n’abana n’abuzukuru babo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + eighteen =

Previous Post

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro yavuye imuzi uko yisanze yakoze ibyatumye atabwa muri yombi

Next Post

Hon.Mureshyankwano yibukije abo mu Mayaga impamvu badakwiye kuzajijinganya mu gutora Perezida

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hon.Mureshyankwano yibukije abo mu Mayaga impamvu badakwiye kuzajijinganya mu gutora Perezida

Hon.Mureshyankwano yibukije abo mu Mayaga impamvu badakwiye kuzajijinganya mu gutora Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.