Thursday, November 26, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Amagambo ya Gen.Muhoozi yatangiye kuzamura umwuka mubi hagati ya Congo na Uganda

Amagambo ya Gen.Muhoozi yatangiye kuzamura umwuka mubi hagati ya Congo na Uganda

Umwuka mubi wongeye kuzamuka mu mubano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, avuze ko ashobora kohereza ingabo mu bice bya Congo.

Guverinoma ya DRC yahamagaje uhagarariye Ambasade ya Uganda muri icyo Gihugu kugira ngo atange ibisobanuro ku butumwa butandukanye Gen Muhoozi yagiye ashyira ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yanagaragaje ko ashyigikiye ibikorwa by’umutwe wa politiki n’igisirikare wa FRN uyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa DRC.

Kinshasa yamaganye ayo magambo, iyafata nk’ahungabanya ubusugire n’ubwigenge bw’Igihugu, isaba Kampala gutanga ibisobanuro ku mugaragaro no gufata ingamba zo gukumira ko ibintu nk’ibyo byakongera kubaho.

Mu butumwa bwe, Gen Muhoozi yavuze ko ingabo za Uganda ziri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho zifatanya n’Ingabo za DRC mu bikorwa byo guhiga umutwe w’inyeshyamba wa ADF, zitazabuza FRN gufata agace ka Walikale.

Uyu musirikare yanakomoje ku kuba ingabo ze zishobora gufata ako gace mu gihe abarwanyi ba FRN bayobowe na Joseph Kabila bataba babikoze mu gihe gito.

Mu bindi yatangaje, Gen Muhoozi yasabye ko ikibuga cy’indege cya Isiro, giherereye mu Ntara ya Haut-Uele, gitangwa nta mananiza.

Yasobanuye ko imyitwarire ye ishingiye ku kurwanya umutwe wa ADF ufitanye isano n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu (Islamic State), ndetse no kurinda umuryango w’Abahema.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yanenze kandi abacanshuro b’Abanyaburayi bari muri DRC, anagaragaza kenshi ko ashyigikiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu butumwa bwe, yavuze ko u Rwanda na Uganda ari “Ibihugu by’impanga birwanira hamwe kurwanya abanzi babyo”.

Si ubwa mbere amagambo ya Muhoozi ateje umwuka mubi

Iyi si inshuro ya mbere amagambo ya Gen Muhoozi Kainerugaba ateje kutumvikana hagati ya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri 2024, hari andi magambo yatangaje yatumye habaho umwuka mubi mu mubano w’Ibihugu byombi, ubwo yari yatangaje ko ashobora gufata abacanshuro b’abanyamahanga bari mu mujyi wa Goma.

Ibyo yabivuze mbere gato y’uko uwo mujyi ufatwa n’umutwe wa AFC/M23.

Ubu Kinshasa irasaba Uganda gutanga ibisobanuro ku magambo y’Umugaba Mukuru w’Ingabo zayo, inasaba ko hafatwa ingamba zo gukumira ibindi bikorwa cyangwa amagambo bishobora gufatwa nko kwivanga mu bibazo by’imbere mu Gihugu cya DRC.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three − two =