Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’inzu igeretse mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, bavuga ko imiterere y’izi nzu zabo, ikomeje kubatonda kuko iyo bayitekeramo imyotsi yuzura mu nzu, ndetse n’ubwiherero bwo mu nzu bukaba bwarabananiye.
Aba baturage bimuwe ahari hagiye gukorerwa ubuhinzi bw’icyayi muri uyu Murenge wa Rugabano, babwiye RADIOTV10 ko ikibahangayikishije kurusha ibindi muri izi nzu zabo, ari imyotso ikwiramo iyo hagize ucanye.
Umwe ati “Reba nk’aho ni mu gikoni urebe uko inzu imeze ni etaje ariko urebe salo ibangikanye n’igikoni, ni ugucana imyotsi yigira muri salo.”
Aba baturage bavuga ko bafite impungenge ko iyi myotsi izabatera indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, bavuga ko abubatse iyi nzu ari bo babikoze nabi.
Undi yagize ati “Ibikoni babyubaka kuri salo, hanyuma twacana umwotsi ugakwira hose.”
Bavuga kandi ko n’ubwiherero bwo mu nzu bukomeje kubatonda kuko batari babumenyereye bityo ko no kubokorera isuku batazi aho biva n’aho bijya.
Undi yagize ati “Abakecuru bamwe ntibazi n’icyo ari cyo, nta karoso ko kuyogesha gahari, ubwo rero abenshi ntibanayijyamo. Nabayigiyemo haba hanuka nabi ku buryo ntawakongera kuyinjiramo.”
Undi yagize ati “Ubwo bwiherero burahari ariko igituma utajya kubwihereramo ni na ho hari ubwogero, umwe yaba ashaka koga undi akaba ashaka kwiherera, bagahurira aho hantu gute?”
Bavuga kandi ko ubwo bwiherero na bwo bwegereye uruganiriro ku buryo iyo hari ugiyemo, umwuka mubi usanga abari mu ruganiriro.
Banagaragaza kandi ko n’ibyumba by’izi nzu zabo ari bicye ku buryo bidahagije byumwihariko ku bafite umuryango mugari.
Undi muturage ati “Iyo bagira aho abana b’abakobwa bazarara n’ah’abahungu. None abana bazabyiruka ari ingimbi bararane mu buriri bumwe?”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Theophile Niragire yemereye RADIOTV10 ko habaye amakosa mu myubakire y’izi nyubako atuma umwotsi ukwira mu nzu mu gihe bacanye, gusa yagiriye inama aba baturage ku bagaya ubunini bw’inzu.
Ati “Tuvugishije ukuri inzu y’ibyumba bibiri na salo, icyumba kimwe abana b’abakobwa bakirayemo ikindi ababyeyi bakakiraramo, harya abana b’abahungu ntabwo bajya muri salo bagasasa bakaryama?”
Yakomeje agira ati “Ku bijyanye n’ibikoni, twemera koko habayemo agakosa ku bijyanye no kubaka biriya bikoni kuko hari uburyo imyotsi igaruka mu nzu kandi ntibikwiye, bikwiye kuba bikosoka.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10