Amahirwe akomeje kwiyongera ko rurangiranwa Mbappe yakwerecyeza mu yindi kipe ikorana n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Arsenal iri mu z’i Burayi zifite abakunzi batari bacye mu Rwanda, na yo yinjiye mu zifuza gusizinyisha rurangiranwa w’Umufaransa Kylian Mbappe wa PSG, ndetse amahirwe akomeje kwiyongera ko yamwegukana.

Uyu musore w’Umufaransa uzasoza amasezerano mu ikipe ya Paris Saint Germain mu mpeshyi y’umwaka utaha, ibimenyetso bikomeje kugenda bigaragaza ko ibijyanye no kongera amasezerano muri iyi kipe bitagifite amahirwe menshi.

Izindi Nkuru

Mbappe wegukanye igikombe cy’Isi cya 2018 ndetse agafasha n’ikipe ye nanone kugaruka ku mukino wa nyuma muri 2022, inzira ye imuganisha i Madrid muri Real Madrid yasaga nk’iharuye ariko iyi kipe y’i Madrid ibinyamakuru byinshi biri hafi yayo biratangaza ko yamaze kuva mu rugamba rwo gusinyisha Mbappe kubera gushaka iby’umurengera.

Ikinyuranyo kiri hagati y’amafaranga yifuzwa na Mbappe ndetse n’ayo Real Madrid yashakaga kumutangaho ni kirekire, aho bivugwa ko Mbappe yifuzaga umushahara ukubye hafi kabiri ayo Jude Bellingham arimo ahabwa ubu kandi na we yagize intangiriro nziza cyane muri Madrid.

Abasesenguzi mu bya ruhago, bavuga ko ibi biha amahirwe akomeye kuri Arsenal FC yari yifuje gusinyisha Mbappe mu myaka ishize aho izina rye rikomeje kuzenguruka ku meza ya Edu Gaspard ushinzwe ibikorwa bya Siporo muri Arsenal ndetse n’umutoza Mikel Arteta.

Nubwo urugamba rusa n’urutazoroha ku ruhande rwa Arsenal isanzwe ifitanye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda mu bukangurambaga bwa Visit Rwanda, ariko iyi kipe y’i Londres yiteguye gukora ibishoboka byose ngo imubone mu mpeshyi itaha ubwo azaba avuye muri PSG na yo ikorana n’u Rwanda muri ubu bukangumbaga.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru