Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku bahoze hafi ya Perezida Ndayishimiye w’u Burundi birukaniwe kumuhemukira

radiotv10by radiotv10
13/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho ku bahoze hafi ya Perezida Ndayishimiye w’u Burundi birukaniwe kumuhemukira
Share on FacebookShare on Twitter

Batatu bahoze ari Abajyanama mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, barimo uwari ushinzwe Ubutabera n’Imiyoborere, baherutse kwirukanwa, biravugwa ko batawe muri yombi.

Aba bahoze mu nzego nkuru z’Igihugu mu Burundi, ni Jean Baptiste Baribonekeza, wahoze ari Umujyanama akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubutabera n’Imiyoborere mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Cyrille Sibomana wari Umujyanama ukuriye ishami rishinzwe gutegura amategeko ndetse n’inyandiko z’amategeko, ndetse na Arcade Harerimana, wari Umujyanama ushinzwe gukurikirana imanza za Leta n’imiyoborere.

Bari baherutse kwirukanwa mu cyumweru gishize, aho itangazo ribavana mu nshingano, ryasohotse tariki 09 Mutarama 2025, aho rivuga ko bazira ubuhemu bakoreye Umukuru w’Igihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko bakoze ikosa ryo kurekura imfungwa zirenga ibihumbi bitanu (5 000) zigendeye ku mbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika Evariste Ndayishimiye kandi zitari ziri ku rutonde rw’izo yababariye.

Ibi byaje bikurikira amakuru yavugwaga n’imwe mu miryango itari iya Leta mu Burundi yari imaze iminsi ivuga ko mu gufungura abahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, habayemo uburiganya.

Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2024, avuga ko aba bayobozi uko ari babatu bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bafungiye muri Gereza Nkuru ya Mpimba iri mu Mujyi wa Bujumbura.

Jean Baptiste Baribonekeza
Arcade Harerimana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 11 =

Previous Post

Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC byakomeje guhindura isura

Next Post

Umujura wibye umusaraba yatumye hasohorwa itangazo ry’agahinda

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umujura wibye umusaraba yatumye hasohorwa itangazo ry’agahinda

Umujura wibye umusaraba yatumye hasohorwa itangazo ry’agahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.