Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho ku munyamakuru wo mu Rwanda wari watawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
23/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru agezweho ku munyamakuru wo mu Rwanda wari watawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Uwineza Liliane wari uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kubera ibiganiro akora kuri YouTube biganisha ku guteza intugunda muri rubanda, yarekuwe.

Irekurwa ry’uyu munyamakuru, ryemejwe n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda RMC, mu butumwa bwatangajwe n’ubuyobozi bwarwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025.

Ubutumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bugira buti “RMC Rwanda inejejwe n’inkuru y’irekurwa ry’umunyamakuru Uwineza Liliane.”

Ubuyobozi bw’uru Rwergo bwakomeje mu butumwa bwabwo, bwibutsa uko abanyamakuru bakwiye kwitwara, kugira ngo birinde ibyatuma bisanga mu bigize ibyaha.

Bwakomeje bugira buti “Tuboneyeho kwibutsa abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amahame agenga umwuga w’Itangazamakuru ndetse n’amabwiriza agenga imbuga nkoranyambaga.”

RMC yakomeje yereka ibyo abanyamakuru bakoresha iyi miyoboro, ibyo bakwiye kubahiriza, birimo kugenzura ko amakuru batangaje ari ukuri kandi atabogamye.

RMC ikongera iti “Ubaha ubuzima bwite bw’abantu kandi wirinde gusangiza amakuru bwite utabifitiye Uburenganzira, andukanya amakuru y’ukuri, ibitekerezo bwite, n’ibikorwa bigamije kwamamaza; Gira inshingano ku makuru utangaje kandi igihe hagaragayemo amakosa uyakosore mu buryo bwihuse.”

Uyu munyamakuru yari aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibifitanye isano n’ibiganiro atambutsa ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube, bishobora kuvamo ibyaha byateza amacakubiri n’intugunda muri rubanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko rwari rwahamagaje uyu munyamakuru kugira ngo rumugire inama kuri ibyo biganiro yatambutsaga, ndetse akabanza kumva inama yari yagiriwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yari yagize ati “Twaramuhamagaye turamuganiriza ndetse tumugira inama yo kujya yigengesera ku magambo akoresha mu biganiro akora kuko ibyinshi twabonaga biganisha ku byaha. Icyo gihe yatugaragarije ko yabyumvise ndetse asaba imbabazi yiyemeza kugira ibyo ahindura ndetse asiba n’ibiganiro bimwe.”

Umuvugizi wa RIB yari yavuze ko nyuma y’icyo gihe uyu munyamakuru yongeye gukoresha izo mvugo, akaza guhamagazwa tariki 17 Mutarama 2025 ngo asobanure impamvu yarenze ku byo yari yemereye uru rwego akanga kwitaba, bikaba ngombwa ko hakoreshwa itegeko, ahita atabwa muri yombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 7 =

Previous Post

Pasiteri akurikiranyweho gusambanya umwana wabaga iwe abanje kumuha ‘Jus’ ikamusinziriza

Next Post

Hahishuwe umugambi mubisha wa Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye w’u Burundi

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza
FOOTBALL

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyagenzaga Tshisekedi i Burundi n’ibyo yaganiriyeho na Ndayishimiye wamwakiranye urugwiro

Hahishuwe umugambi mubisha wa Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye w’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.