Umunyamakuru Uwineza Liliane wari uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kubera ibiganiro akora kuri YouTube biganisha ku guteza intugunda muri rubanda, yarekuwe.
Irekurwa ry’uyu munyamakuru, ryemejwe n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda RMC, mu butumwa bwatangajwe n’ubuyobozi bwarwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025.
Ubutumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bugira buti “RMC Rwanda inejejwe n’inkuru y’irekurwa ry’umunyamakuru Uwineza Liliane.”
Ubuyobozi bw’uru Rwergo bwakomeje mu butumwa bwabwo, bwibutsa uko abanyamakuru bakwiye kwitwara, kugira ngo birinde ibyatuma bisanga mu bigize ibyaha.
Bwakomeje bugira buti “Tuboneyeho kwibutsa abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amahame agenga umwuga w’Itangazamakuru ndetse n’amabwiriza agenga imbuga nkoranyambaga.”
RMC yakomeje yereka ibyo abanyamakuru bakoresha iyi miyoboro, ibyo bakwiye kubahiriza, birimo kugenzura ko amakuru batangaje ari ukuri kandi atabogamye.
RMC ikongera iti “Ubaha ubuzima bwite bw’abantu kandi wirinde gusangiza amakuru bwite utabifitiye Uburenganzira, andukanya amakuru y’ukuri, ibitekerezo bwite, n’ibikorwa bigamije kwamamaza; Gira inshingano ku makuru utangaje kandi igihe hagaragayemo amakosa uyakosore mu buryo bwihuse.”
Uyu munyamakuru yari aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibifitanye isano n’ibiganiro atambutsa ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube, bishobora kuvamo ibyaha byateza amacakubiri n’intugunda muri rubanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko rwari rwahamagaje uyu munyamakuru kugira ngo rumugire inama kuri ibyo biganiro yatambutsaga, ndetse akabanza kumva inama yari yagiriwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yari yagize ati “Twaramuhamagaye turamuganiriza ndetse tumugira inama yo kujya yigengesera ku magambo akoresha mu biganiro akora kuko ibyinshi twabonaga biganisha ku byaha. Icyo gihe yatugaragarije ko yabyumvise ndetse asaba imbabazi yiyemeza kugira ibyo ahindura ndetse asiba n’ibiganiro bimwe.”
Umuvugizi wa RIB yari yavuze ko nyuma y’icyo gihe uyu munyamakuru yongeye gukoresha izo mvugo, akaza guhamagazwa tariki 17 Mutarama 2025 ngo asobanure impamvu yarenze ku byo yari yemereye uru rwego akanga kwitaba, bikaba ngombwa ko hakoreshwa itegeko, ahita atabwa muri yombi.
RADIOTV10