Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru agezweho kuri gatanya imaze imyaka 8 itegerejwe ya ‘couple’ y’ibyamamare yakunzwe cyane

radiotv10by radiotv10
31/12/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Amakuru agezweho kuri gatanya imaze imyaka 8 itegerejwe ya ‘couple’ y’ibyamamare yakunzwe cyane
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamategeko wa Angelina Jolie yatangaje ko gatanya y’uyu mukinnyikazi wa filimi na Brad Pitt wari umugabo we, igiye kwemezwa mu buryo bw’amategeko nyuma y’imyaka umunani yose iri kuburanwaho.

Aba bakinnyi ba filimi bamamaye muri Hollywood, bamaze imyaka umunani batabana nk’umugore n’umugabo, ariko batarabona gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko.

James Simon, Umunyamategeko wa Angelina Jolie mu itangazo rigufi yashyize hanze, yavuze ko gatanya y’uyu mukinnyikazi wa filimi na Brad Pitt yakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru, cyera kabaye igiye kwemezwa kandi “ni kimwe mu bintu bimaze igihe kinini, mu rugendo rwatangiye mu myaka umunani ishize.”

James Simon yakomeje agira ati “Mu by’ukuri, Angelina yari amaze kurambirwa, ariko ubu arizera ko ibintu bigiye kurangira.”

Gusa kugeza ubu, Brad Pitt wahoze ari umugabo wa Angelina, ntacyo aratangaza kuri iyi gatanya yabo igiye kwemezwa.

Angelina Jolie na Brad Pitt, nk’abashakanye bakunzwe n’abatari bacye ku Isi, bari bashyingiranywe nk’umugore n’umugabo mu bukwe bwabereye mu Bufaransa muri 2014, nyuma yuko bari barahuriye muri filimi yitwa ‘Mr. & Mrs. Smith’ bakinnye muri 2005, ariko nyuma y’imyaka ibiri bashyingiranywe, umunyamategeko wa Jolie yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we.

Angelina Jolie yari yajyanye impapuro zo gusaba ubutane bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2016, aho kuva icyo gihe hatari hakwemezwa ubutane bwabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Couple ya Angelina Jolie na Brad Pitt iri mu zakunzwe n’abatari bacye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

M23 yagaragaje ko aho ibohoje n’ahari inyamaswa na zo ziruhutsa

Next Post

Gakenke: Ishuri ryashyikirije inzu abana b’impfubyi babuze ababyeyi babo bapfuye urupfu rw’amanzanganya

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gakenke: Ishuri ryashyikirije inzu abana b’impfubyi babuze ababyeyi babo bapfuye urupfu rw’amanzanganya

Gakenke: Ishuri ryashyikirije inzu abana b’impfubyi babuze ababyeyi babo bapfuye urupfu rw'amanzanganya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.