Abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump wifuza kongera kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, batangaje ko ameze neza nyuma y’ibyo inzego z’umutekano zafashe nko kugerageza kumwica, ndetse akaba yanakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza.
Ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza byaberaga i Butler, muri Leta Pennsylvania ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Donald Trump yarashweho n’umusore wari ahantu hirengeye, ariko aramuhusha, amurasa ku gutwi.
Inzego zishizwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za America, zavuze ko umuntu washatse kumwica yari umusore w’imyaka 20 ukomoka muri Leta Pennsylvania.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Trump yavuze ko amasasu yarashwe yakomerekeje igice cyo hejuru cy’ugutwi kwe kw’iburyo.
Abashinzwe umutekano we bazwi nka secret service bahise bamukura aho yavugiraga ijambo igitaraganya, icyakora ayo masasu yahitanye umwe mu baturage, undi arakomereka bikomeye.
inzego z’umutekano zatangaje ko abakekwaho kugerageza kwivugana Donald Trump, umwe muri bo na we yahise araswa arapfa.
Perezida Joe Biden n’abayobozi b’ingeri zose muri Leta Zunze Ubumwe za Amarica bamaganye iki gikorwa, ndetse Biden yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bidakwiye muri iki Gihugu.
Kuri uyu wa Mbere, Donald Trump yerekeje muri Leta ya i Milwaukee aho ari anaho ari busoreze ibikorwa byo kwiyamamariza kuzahagararira ishyaka ry’Aba-Republican mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka. Uzahagararira iri shyaka muri aya matora azatangazwa mu mpera z’iki cyumweru.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10