Amakuru ashimishije ku mukinnyi wa ManUnited wavugwagaho gukorera umukobwa ibitanoze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi Antony Matheus dos Santos ukinira Manchester United yasubukuye imyitozo mu ikipe ye I Carrington nyuma y’igihe kitari gito yarahagaritswe kubera ibyamuvugwagaho byo guhohotera umukobwa.

Manchester United yari yarahaye Antony uruhushya kugira ngo abanze asukure izina rye ryashyizweho icyasha n’umukobwa wavuze ko yamuhohoteye ubwo bari bari muri Hotel.

Izindi Nkuru

Antony we ahakana amakuru yose avuga ko yahohoteye uyu mukobwa, gusa iperereza riracyakomeje.

Antony yagarutse mu myitozo ya Manchester United ndetse biranashoboka ko yagaragara mu mikino iri imbere iyi kipe izakina.

Uyu musore w’Umunya-Brazil, ni umwe mu bahenze ikipe ya Manchester United, ariko utarabasha gutanga umusaruro yari ategerejweho n’abafana b’iyi kipe.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru