• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

radiotv10by radiotv10
24/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana Bigirimana Abedi nk’umukinnyi wayo mushya.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu Burundi yerekanwa na Rayon Sports kuri uyu wa Kane.

Bigirimana Abedi yagiye yifuzwa na Rayon Sports inshuro nyinshi, ariko kuyinjiramo bikanga, ubu akaba yamaze guhabwa ibyo yasabaga kugira ngo asinye.

Amakuru avuga ko mu byo yahawe kugira ngo yinjire muri Rayon, birimo amafaranga yaguzwe angana na miliyoni 22 Frw mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Bigirimana Abedi wari umaze igihe mu biruhuko muri Tanzania, ubu ari i Kigali aho byitezwe ko saa cyenda z’umugoroba kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025 aribwo yerekanirwa mu Nzove ahari kubera imyitozo ya Rayon Sports.

Uyu mukinnyi usanzwe akina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, amakuru avuga ko gusinya muri Rayon Sports kwe byagizwemo uruhare n’umufatanyabikorwa w’iyi kipe, uruganda rwaSkol, akaba ari rwo rwatanze amafaranga yo kugura uyu musore.

Abedi yakiniye ikipe ya Kiyovu Sports imyaka ibiri hanyuma ayivamo yerecyeza muri Police FC ari na yo avuyemo ajya muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi kandi asanzwe ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi ndetse imikino myinshi abanza mu kibuga.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 6 =

Previous Post

Ibiteye amatsiko ku Mukomando w’Umunyarwandakazi wihebeye imbunda ya ba mudahusha

Next Post

Why do weddings nowadays cost so much and seem like a competition?

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Why do weddings nowadays cost so much and seem like a competition?

Why do weddings nowadays cost so much and seem like a competition?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.