Ku nshuro ya mbere ku Mugabane w’u Burayi mu Busuwisi, intumwa z’Ihuriro AFC/M23 n’iza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziratangira ibiganiro, ndetse impande zombi zikaba zamaze kugera i Genève.
Nubwo ibiganiro biteganyijwe gutangira muri iki cyumweru, kugeza ubu aho bizabera hakomeje kuba ibanga.
Iyi ni icyiciro cya cyenda cy’ibiganiro hagati y’impande zombi. Intumwa za AFC/M23 zavuye i Goma, ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za America n’ahandi.
Intumwa z’Ihuriro AFC/M23 ziyobowe na Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Mukuru wa AFC/M23. René Abandi aracyari intumwa nkuru muri ibi biganiro.
Intumwa za Guverinoma ya DRC ziyobowe na Sumbu Sita Mambu, Intumwa Nkuru y’Umukuru w’Igihugu cya Congo. Ikindi kintu cy’ingenzi ni ukuba intumwa za Qatar zititatira ibi biganiro imbonankubone, ahubwo zikazabyitabira hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ni mu gihe intumwa zihagarariye Leta Zunze Ubumwe za America zo zizaba zihari, aho iki Gihugu cyo kitazaba ari indorerezi nk’uko byagenze i Doha, ahubwo kizaba ari nk’abahuza. MONUSCO izitabira nk’indorerezi. U Busuwisi bwakiriye ibi biganiro byo buzagira uruhare runini mu gutegura ibi biganiro.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, iravuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America ari yo iyoboye ibikorwa by’ibi biganiro. Ni na yo yari ishinzwe kohereza ubutumire no gutanga ubushobozi mu by’ingendo z’intumwa.
Intego y’ibi biganiro ni ukubyutsa ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe imirwano ikomeje mu burasirazuba bwa DRC.
RADIOTV10











