• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

radiotv10by radiotv10
15/04/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko Eric Semuhungu uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibanano mpuzabitsina ku gahato, no gushyira ahagaragara amashusho yerecyeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.

RIB yari iherutse kwemeza ko Eric Semuhungu usanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga yatawe muri yombi ariko ko ibyo akurikiranyweho bitari guhita bitangazwa kugira ngo bitabangamira iperereza.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye na RADIOV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2026, yatangaje ko ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho ari bitatu, akaba yaratawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 09 Mata uyu mwaka.

Yagize ati “Icya mbere ni ugukoresha undi imibanano mpuzabitsina ku gahato, ikindi cya kabiri ni ugushyira ahagaragara amashusho yerecyeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hifashishijwe imbuga nkoranambaga ndetse no kuyakwirakwiza, icya gatatu ni ugukangisha gusebanya.”

Dr Murangira avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Semuhungu ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha ejo hashize ku wa Kabiri tariki 14 Mata 2026.

Avuga ko igihano gito mu bihanishwa ibi byaha bitatu bikurikiranywe kuru Semuhungu ari igifungo cy’umwaka umwe mu gihe ikinini ari icy’imyaka 15, hakiyongeraho n’amande ari hagati y’ibihumbi 100 Frw na Miliyoni 2 Frw.

Dr Murangira avuga kandi ko abakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato na Eric Semuhungu, “barenze umwe [ariko] iperereza riracyakomeje, urutonde rushobora kwiyongera.”

Ati “Gusa icyo tuba tubwira abantu, niba hari undi yakorewe ibyaha abikorewe na we, ntatinye kuza kuri RIB gutanga ikirego.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, avuga ko abareze muri iki kirego kiregwamo Eric Semuhungu, bose ari ab’igitsinagabo.

Eric Semuhungu amaze imyaka ibiri yoherejwe mu Rwanda akuwe mu Gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America yari atuyemo, yari yoherejwe na bwo kubera ibyaha yari yarahamijwe bifitanye isano n’ibi akurikiranyweho n’inzego zo mu Rwanda.

Semuhungu wageze mu Rwanda muri 2024, muri Nyakanga 2023, Ikinyamakuru Review Journal cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, cyatangaje ko uyu musore ukomoka mu Rwanda yari akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gufata ku ngufu uwo bahuje igitsina.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 14 =

Previous Post

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

Next Post

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.