Amakuru mashya ku bwato bwaburiwe irengero bukomeje kuzamura impaka ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko ubwato bugenda mu nyanja hasi mu mazi buherutse kuburirwa irengero ubwo bwibiraga bugiye kureba ibisigazwa bya Titanic, hakaba hasigaye amasaha macye ngo ubuzima bw’ababurimo butabarwe, hari amakuru mashya yabwo yagiye hanze.

Ubu bwato buzwi nka Titan bwamanutse mu nyanja ya Antlantique ku Cyumweru burimo abantu batanu barimo ba mukerarugendo bagiye gusura ibisigazwa by’ubwato buzwi mu mateka bwa Titanic.

Izindi Nkuru

Ubu bwato bwa Titan, bivugwa ko bwatakaje ubushobozi bwo kuvugana n’abo hejuru nyuma y’isaha n’iminota 45’ bugiye.

Ibi byateye ikikango gikomeye, ndetse Ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za America na Canada batangira ibikorwa byo kubushakisha.

Kugeza ubu, harabura amasaha 24 ngo Oxygen ifasha ababurimo guhumeka, irangire, dore ko buba bufite igihe bugomba kumarira mu mazi.

Gusa ubu amakuru yagiye hanze, avuga ko hari urusaku ruri kumvikana bakeka ko ari urw’ubu bwato nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’Abanya-Canada, Atlantic Ocean.

Iki kigo kivuga ko “urwo rusaku” rwumvikanye hafi y’ahakekwaga ko ubwo bwato buherereye.

Abari gushakisha ubu bwato, batanze ubu butumwa bakoresheje imeyiri, bavuze ko urwo rusaku rwumvikanye buri minota 30’ rukongera kumvikana mu isaha imwe.

Ubu bwato burimo umunyemari w’umuherwe w’Umwongereza utunze abarirwa za Miliyari, Hamish Harding ndetse n’umushoramari w’Umunya-Pakistan Shahzada Dawood n’umuhungu we w’imyaka 19 Suleman Dawood.

Abari bagiye muri uru rugendo, bari bishyuye ibihumbi 250 by’Amadolari (arenga Miliyoni 260 Frw) y’uru rugendo rw’ubukerarugendo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru