Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya ku bwato bwaburiwe irengero bukomeje kuzamura impaka ku Isi

radiotv10by radiotv10
21/06/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Amakuru mashya ku bwato bwaburiwe irengero bukomeje kuzamura impaka ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko ubwato bugenda mu nyanja hasi mu mazi buherutse kuburirwa irengero ubwo bwibiraga bugiye kureba ibisigazwa bya Titanic, hakaba hasigaye amasaha macye ngo ubuzima bw’ababurimo butabarwe, hari amakuru mashya yabwo yagiye hanze.

Ubu bwato buzwi nka Titan bwamanutse mu nyanja ya Antlantique ku Cyumweru burimo abantu batanu barimo ba mukerarugendo bagiye gusura ibisigazwa by’ubwato buzwi mu mateka bwa Titanic.

Ubu bwato bwa Titan, bivugwa ko bwatakaje ubushobozi bwo kuvugana n’abo hejuru nyuma y’isaha n’iminota 45’ bugiye.

Ibi byateye ikikango gikomeye, ndetse Ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za America na Canada batangira ibikorwa byo kubushakisha.

Kugeza ubu, harabura amasaha 24 ngo Oxygen ifasha ababurimo guhumeka, irangire, dore ko buba bufite igihe bugomba kumarira mu mazi.

Gusa ubu amakuru yagiye hanze, avuga ko hari urusaku ruri kumvikana bakeka ko ari urw’ubu bwato nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’Abanya-Canada, Atlantic Ocean.

Iki kigo kivuga ko “urwo rusaku” rwumvikanye hafi y’ahakekwaga ko ubwo bwato buherereye.

Abari gushakisha ubu bwato, batanze ubu butumwa bakoresheje imeyiri, bavuze ko urwo rusaku rwumvikanye buri minota 30’ rukongera kumvikana mu isaha imwe.

Ubu bwato burimo umunyemari w’umuherwe w’Umwongereza utunze abarirwa za Miliyari, Hamish Harding ndetse n’umushoramari w’Umunya-Pakistan Shahzada Dawood n’umuhungu we w’imyaka 19 Suleman Dawood.

Abari bagiye muri uru rugendo, bari bishyuye ibihumbi 250 by’Amadolari (arenga Miliyoni 260 Frw) y’uru rugendo rw’ubukerarugendo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − eleven =

Previous Post

Libya: Abimukira bari bagiye guhambirizwa bakoze igikorwa cyateye urujijo

Next Post

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yafashije ugezweho muri Kenya mu ndirimbo isigiriza umukunzi we

Related Posts

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Ibitero by’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’igisirikare cya Leta muri Sudani, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bimaze guhitana...

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

by radiotv10
15/07/2025
0

Muhammadu Buhari, wabaye Perezida wa Nigeria, witabye Imana ku  myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, akagwa mu Bwongereza, umubiri...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

by radiotv10
15/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo za DRC, rukomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile, ndetse rukaba...

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

Umunyemari uzwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan wiyita Boss Lady wanabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz avuga ko muri...

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
14/07/2025
0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yafashije ugezweho muri Kenya mu ndirimbo isigiriza umukunzi we

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yafashije ugezweho muri Kenya mu ndirimbo isigiriza umukunzi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.