Amakuru mashya ku kirego cya Moses Turahirwa ushobora kwisanga imbere y’Urukiko vuba aha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore Moses Turahirwa ukurikiranyweho ibyaha birimo iby’inyandiko mpimbano yigaragarije ubwe ko inzego zo mu Rwanda zamwemereye kwitwa ‘igitsinagore/F’ muri Pasiporo, yamaze gukorerwa dosiye, inashyikirizwa Ubushinjacyaha bushobora kumuregera Urukiko mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri yambika abakomeye barimo n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, tariki 27 Mata 2023.

Izindi Nkuru

Ni nyuma yo guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamutumijeho kugira ngo asobanure iby’inyandiko yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko cyera kabaye inzego z’u Rwanda zamwemereye ko muri Pasiporo ye handikwa ko ari igitsinagore (F/Feminine).

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rwahakanye ko rutatanze iyo Pasiporo ndetse ruza no gusohora itangazo rwamagana iby’iyo nyandiko yari yagaragajwe na Moses.

Nyuma yuko atawe muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanatangaje ko uretse icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, uyu musore anakekwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko ibizamini bya laboratori nkuru w’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga, byagaragaje ko mu mubiri we harimo ibiyobyabwenge.

Amakuru ahari ni uko uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Moses Turahirwa.

Ubusanzwe itegeko rigena iminsi itanu ko mu gihe Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye, buyisuzuma, ubundi bwasanga ari ngombwa ko ishyikirizwa Urukiko rubifitiye ububasha, bukaruregera uregwa.

Uyu musore uri mu baza ku isonga mu buhanga bwo guhanga imideri mu Rwanda, yatawe muri yombi nyuma y’ibyo yakunze gutangaza byazamuraga impaka, birimo ifoto yashyize hanze asa nk’uwambaye ubusa yakinze umwenda ku myanya y’ibanga.

Byaje kuba agahomamunwa ubwo yagaragaraga mu mashusho ari gusambana n’abandi bagabo, ndetse na we aza kwiyemerera ko ugaragara muri ayo mashusho, ari we koko, ariko asaba imbabazi Abanyarwanda bakojejwe isoni na yo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru