Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ukekwaho kuba yari utwaye ikinyabiziga cyagonze umunyamakuru Ntwali John Williams akitaba Imana, ari mu maboko y’inzego kandi ko azagezwa imbere y’Urukiko, iboneraho gusaba abakomeje kuririra kuri iyi mpanuka bakavuga amakuru atari yo, kubihagararika, bakareka abashinzwe iperereza bagakora akazi kabo.
Urupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams rwamenyekanye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 19 Mutarama 2023, nyuma y’iminsi ibiri yari amaze yitabye Imana azize impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama.
Bamwe mu basanzwe bavuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda, buririye kuri uru rupfu rw’umunyamakuru, basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku mpamvu y’uru rupfu rwe, mu gihe Polisi y’u Rwanda yemeje ko ari impanuka y’imodoka yagonze moto yari iriho uyu munyamakuru agahita ahasiga ubuzima, mu gihe umumotari wari umutwaye we yakomeretse.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), Samantha Power wakunze kuvuga nabi u Rwanda, ari mu bagize icyo bavuga ku rupfu rwa Ntwali John Williams, aho yavuze ko rwamushenguye, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.
Uyu Munyamerikakazi yavuze ko umunyamakuru Ntwali John Williams, yari “intwari akaba umwe mu banyamakuru bigenga beza bari basigaye.”
Agakomeza agira ati “Guverinoma y’u Rwanda igomba kwemera hakabaho iperereza ryigenga kandi ryizewe ku cyateye uru rupfu.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko ntakindi kishe umunyamakuru Ntwali John Williams atari impanuka ya moto nkuko byatangajwe kandi ko izi mpanuka zisanzwe zibaho atari nshya.
Yagize ati “Abanyarwanda umunani (8) baburiye ubuzima mu mpanuka za moto muri uku kwezi gusa, buri rupfu ni igihombo kibabaje.”
Yolande Makolo yakomeje avuga kuri iyi mpanuka yahitanye Ntwali John Williams, agira ati “Umushoferi ubikekwaho arafunzwe kandi azagezwa imbere y’Urukiko. Naho umumotari we ari koroherwa aho arwariye mu bitaro.”
8 Rwandans have died in moto taxi accidents this month alone, each fatality is a tragic loss. The culpable driver is in custody and will appear in court. The moto driver is recovering in hospital. Groundless insinuations don't help 👇🏿 Let the accident investigators do their work. https://t.co/uLw8w7lxWZ pic.twitter.com/CfQUG4wJDC
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) January 23, 2023
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yasoje ubutumwa bwe asaba abakomeje kuzamura impaka zidafite icyo zishingiyeho kubihagarika kuko ntacyo byamara, ahubwo bakareka abashinzwe gukora iperereza ku by’impanuka bagakora akazi kabo.
Umunyamakuru Ntwali John Williams yashyinguwe ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, mu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye nk’abanyamakuru bagenzi be ndetse n’abanyapolitiki barimo n’abavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Cleophas Barore uyobora Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rwanabarizwagamo nyakwigendera nk’umunyamuryango, yavuze ko urwego ayoboye rwo rutazajya kubaza iby’andi makuru ku rupfu rwa nyakwigendera kuko ibyo Polisi yabwiye umuryango we bihagije kandi ko atari rimwe cyangwa kabiri cyangwa ubwa nyuma umuntu yitabye Imana azize impanuka.
RADIOTV10